17°C , Intermittent clouds | Kigali-Rwanda

Rubavu: Ingabo z’u Rwanda zahaye abaturage ihene 100 n’ingurube 40

Yanditswe na Iyaremye Yves

Ku ya 06-03-2019 saa 13:38:01
Habyarimana Gilbert iburyo, na Col Muhizi bashyikiriza abatishoboye amatungo magufi (Ifoto Iyaremye Y)

Ihene 100 n’ingurube 40 ni yo matungo Ingabo z’u Rwanda (RDF) zahaye abaturage batishoboye mu rwego rwo kubaremera.

Abahawe ayo matungo bo mu mirenge ya Rubavu, Cyanzarwe, Busasamana na Nyakiliba, basabwe kuyafata neza kugira ngo bazanabashe kuroza abandi.

Abafashijwe bavuga ko ubusanzwe bari babayeho nabi ariko ngo kubera aya matuno bizeye ko bagiye kubona ifumbire bafumbire imirima yabo.

Ngiruwonsanga Egide wo mu Murenge wa Cyanzarwe wahawe ihene, avuga ko igiye kumufasha kuba yakwiteza imbere.

Agira ati, “Nta tungo nari noroye ariko ubu ngiye korora nanjye. Nari mfite akarima ariko narabuze ifumbire y’imborera. Ngiye kwita kuri iyi hene ubundi impe ifumbire ari nako bimfasha kwiteza imbere.”

Yunzemo ati, “Turashimira ingabo zatuzirikanye kuko ibi bigiye gutuma n’ibibazo by’imirire mibi biba amateka, itungo woroye neza rigufasha kubona ifumbire ugahinga imboga, riroroka maze ukiteza imbere kandi ni intangiriro yo kuva mu bukene bukabije twarimo.”

We na bagenzi be bavuga ko bashimira ababahaye amatungo cyane ko ngo atagoye kuyitaho ndetse ngo bizabafasha kuba bayageza no ku bandi, ariko ngo bizaterwa n’ingamba bazafata zo kuyafata neza ari naho babishishikariza na bagenzi babo.

Col Muhizi Pascal, Umuyobozi w’Ingabo mu turere twa Rubavu, Rutsiro na Nyabihu yemeza ko aya matungo ashimangira ubufatanye n’imikoranire myiza y’abaturage n’ingabo kandi ngo bazakomeza kubaba hafi baharanira ko bagera ku iterambere rirambye abasaba kuyitaho nk’uko bikwiye.

Agira ati: “Ndabasaba kwita kuri aya matungo akabagirira akamaro kuko agamije kubakura mu bukene, ntabwo ari ayo kugurisha nk’uko bamwe babigeza natwe kandi tuzakomeza kubitaho tubafasha kwiteza imbere, tunabashimira imikoranire myiza sinabura kubibutsa kugira uruhare mu kwicungira umutekano batangira amakuru ku gihe.”

Habyarimana Gilbert iburyo, na Col Muhizi bashyikiriza abatishoboye amatungo magufi (Ifoto Iyaremye Y)

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, ashima ingabo zateguye iki gikorwa asaba abaturage kutagurisha amatungo bahawe kandi bakayitaho nkuko bikwiye.

Agira ati, “Abaturage bahawe amatungo turabasaba kuyorora neza akabateza imbere, turabasaba kuyafata neza agahindura ubuzima bwabo kandi ni ibintu biba byoroshye cyane ko ari amatungo atagorana, hari gahunda dushishikariza abaturage bose yo kuraza mu bikumba amatungo magufi babyiteho buri mudugudu ubigire kuko ntidushaka ko bararana nayo.”

Aba baturage bizeza ko bagiye gukora ibishoboka byose aya matungo bahawe akabahindurira ubuzima abafasha kwiteza imbere kandi ngo ibikumba bamaze gutekereza kubyubaka kugira ngo amatungo ajye acungirwa umutekano nkuko bikwiye.

Umwanditsi:

Iyaremye Yves

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.