19°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Rubavu: Imiryango 120 yajujubijwe n’ibiza igiye gutuzwa mu nzu zigeretse

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 26-08-2020 saa 06:37:55

Imiryango 120 itishoboye yo mu Murenge wa Nyamyumba imaze igihe isenyerwa n’ibiza kubera imiterere y’aho ituye irimo kubakirwa amazu ageretse mu Mudugudu w’Ikitegererezo wa Muhira mu Murenge wa Rugerero bagomba kuba bamaze kwimurirwamo muri uyu mwaka.

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko bwatekereje kubakira aba baturage inzu zigeretse mu rwego rwo kunoza imikoreshereze y’ubutaka ndetse no gukomeza gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, yagize ati: “Ni abaturage bacu bamaze igihe bahanganye n’ibiza biterwa n’imiterere y’aho batuye kera. Izi nzu turimo kububakira zirageretse; birondereza ubutaka ndetse ni n’inzu zijyanye n’ikerekezo.’’

Yongeraho ko gahunda yo gukomeza kwagura uyu mudugudu izakomeza no mu gihe kiri imbere, abaturage bagafashwa kubona aho kuba habereye Umunyarwanda.

Izo nyubako zirimo kubakwa zigeretse gatatu

Abaturage bagiye gukurwa mu manegeka mu Murenge wa Nyamyumba bavuga ko bari basanzwe batuye ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga ku buryo mu gihe imvura yagwaga haba ku manywa na nijoro bahaitagamo kunyagirwa aho kugwirwaho n’amazu.

Nyirasafari Esperance yagize ati: ‘’Ni byiza cyane ni ba koko Ubuyobozi bwaradutekerejeho kuko mu by’ukiri ubuzima tubayeho muri aya manegeka buteye agahinda, imvura iragwa tugahitamo gusohoka tukanyagirirwa hanze, kubera gutinya ko inzu zatugwaho. Iyo iguye utari hafi wasize umwana ntabwo uba wizeye ko uri busange ibikuta bitamugwiriye.’’

Izo nyubako zigeretse gatatu zigizwe n’inyubako 120 zizatuzwamo imiryango 120, zizuzura zitwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miriyari 3.

Byitezwe ko izo nzu zizatangwa hakurikijwe ingano y’abagize umuryango kuko harimo izifite ibyumba bitatu n’uruganiriro ndetse n’izifite ibyumba bibiri n’uruganiriro.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.