26°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Rubavu:  Abadepite basobanuriwe aho iterambere ry’ibikorwa remezo rigeze

Yanditswe na Uwimana Donatha

Ku ya 14-01-2020 saa 17:17:44
Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Rubavu Nzabonimpa Deogratias asobanurira Abadepite uko ibikorwa remezo byegerejwe abaturage

Itsinda ry’ Abadepite ryari riyobowe na Visi Perezida w’Inteko Umutwe w’Abadepite Sheikh Musa Fazil Harelimana ryasobanuriwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu uko ibikorwa remezo birimo amazi byegerejwe abaturage.

Hakaba hari mu ruzinduko abadepite bakoreye muri ako karere harebwa uko ibikorwa remezo byegerejwe abaturage n’izamuka ry’ibipimo by’imibereho myiza y’abaturage.

Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Sheikh Musa Fazil yasobanuye impamvu y’izi ngendo z’Abadepite harimo kureba iterambere ry’ibikorwa remezo by’ibanze; amazi, imihanda n’ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga ndetse no kureba imibereho y’abaturage

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe ubukungu Nzabonimpa Deogratias yagaragarije Abadepite inshamake y’uko ibikorwa remezo byegerejwe abaturage aho amazi ari kuri 73% naho amashanyarazi kuri 64,5% n’ingamba zo kuzamura ibipimo.

Yabwiye Abadepite ko mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’amazi adahagije mu karere harimo kubakwa Uruganda rw’amazi rwa Gihira ya II ruzatanga 15,000m3 hakanasanwa urusanzwe rutanga m3 8000.

Uyu muyobozi yakomeje asobanurira iri tsinda ry’Abadepite ko hazagurwa imiyoboro mu mujyi wa Rubavu ireshya na Km 96 ndetse na Km 37 mu nkengero z’umugi. Ngo hari kandi umushinga wo kwagura Imiyoboro ya Mizingo-Mutura na Yungwe-Bikore kuri Kilometero 55.

Nzabonimpa yasobanuye ko mu bibazo 57, Abadepite  bagejejweho n’abaturage mu ruzinduko rwabo ruheruka 48 byamaze gukemurwa ndetse n’ibisigaye bikaba biri gukorwaho.

Amatsinda 4 y’Abadepite asuye imirenge ya Kanama, Rubavu, Kanzenze na Mudende aho baganira n’ibyiciro bitandukanye ku iterambere ry’ibikorwa remezo n’izamuka ry’ibipimo by’imibereho myiza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanama muri aka karere  Mugisha Honore na we yagejeje  ku Badepite uko ibikorwa by’ibanze bihagaze muri uyu Murenge. Bigaragara ko hakiri byinshi byo gukora mu kwegereza amazi meza abaturage ndetse no kongera imihanda.

Gitifu wo mu murenge wa Kanama yashimye ubuvugizi bwakozwe n’Abadepite, ubwo bari mu ngendo muri Mutarama 2019 ku muhanda w’Arusha-Yungwe ukaba uri hafi kurangira, kandi agasaba ko umuyoboro w’amazi wa Yungwe-Bikoro wakorwa ikibazo cy’amazi kikarangira.

Nyuma yo kuganira n’ibyiciro bitandukanye by’Ubuyobozi bw’imirenge, Amatsinda y’Abadepite araganira n’abaturage harebwa niba ibyo Abadepite bagaragarijwe bihura n’ibyakozwe.

Abadepite bakomeje gukorera mu Turere twose tugize Intara y’Iburengerazuba mu rwego rwo kwegera abaturage n’inzego z’ubuyobozi zabegerejwe, hagamijwe kumenya ibirebana n’iterambere ry’ibikorwa remezo by’ibanze.

Umwanditsi:

Uwimana Donatha

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.