RUB irasaba Leta gukuraho inzitizi zikigaragara mu burezi bw’abatabona

Yanditswe na Ntawitonda Jean Claude

Ku ya 03-12-2019 saa 12:31:57
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango w’Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona (RUB) Madamu Kanimba Donatilla

Umuryango  w’Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona (Rwanda Union of Blind/RUB) wishimira intambwe imaze guterwa muguteza imbere uburenganzira bw’abafite ubumuga ndetse na Politiki zitandukanye zishyirwaho na Leta hagamijwe kubafasha mu iterambere; ariko ugasaba ko hakwitabwa no ku kugukuraho inzitizi zikigaragara mu burezi bw’abantu bafite ubumuga bwo kutabona mu Rwanda.

Mu gihe kuri uyu wa kabiri tariki 3 Ukuboza 2019 hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga ngarukamwaka wahariwe abafite ubumuga, ubuyobozi bwa RUB bwifuza ko politiki nziza zashyiriweho gufasha abafite ubumuga mu burezi zashyirwamo ingufu kugira ngo hakomeze gushimangirwa gahunda y’uburezi budaheza kuri bose.

Mu kiganiro Imvaho Nshya yagiranye n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango w’Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona (RUB) Madamu Kanimba Donatilla, yatangaje ko nubwo hari byinshi bimaze kugerwaho mu gufasha abafite ubumuga kubona uburenganzira bwabo mu mibereho  ya buri munsi, mu kazi, mu bucuruzi, mu burezi, kwivuza n’ibindi, na none hari byinshi bitaragerwaho ku bijyanye n’uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga bwo kutabona.

RUB irasaba ko abafite ubumuga babonerwa ibikoresho bigezweho biborohereza mu burezi

Yavuze ko mu gihe u Rwanda rwihuta mu guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi, abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutabona  bakeneye guhabwa uburezi bujyanye n’ubwa bagenzi babo badafite ubumuga, bakabona integanyanyigisho imfashanyigisho, abarimu babihuguriwe n’ibikoresho bijyanye n’igihe bibafasha guhabwa uburezi bufite ireme.

Yasobanuye ko hakenewe imfashanyigisho n’integanyanyigisho zihinduwe mu nyandiko yifashishwa n’abatabona (Braille) cyangwa zihinduwe mu buryo bw’amajwi (audio) kugira ngo abanyeshuri n’abarezi bafite ubumuga babashe kuzifashisha hatabayeyo izindi nzitizi.

Madamu Kanimba Donatilla yakomeje avuga  kandi ko mu gihe u Rwanda rukataje mu ikoranabuhanga mu burezi, hakenewe ibikoresho by’ikoranabuhanga bijyanye n’igihe, birimo mudasobwa zifite porogaramu yifashishwa  n’abafite ubumuga bwo kutabona, imashini zandika inyandiko za Braille n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga byagenewe gufasha abafite ubumuga bwo kutabona, kutumva ndetse n’ubumuga bukomatanyije bwo kutumva no kutabona.

Ati: “Mu burezi hashize igihe twishimira gahunda y’uburezi kuri bose, ariko haracyari urugendo ku bana bafite ubumuga bwo kutabona,   kugira ngo bashobore kugezwaho uburezi nk’ubw’abandi.”

Leta iributswa gusinya amasezerano y’i Marrakesh no guteza imbere ikoranabuhanga

RUB irasaba Leta y’u Rwanda kongera umurego mu gukuraho inzitizi zikigaragara mu burezi bw’abafite ubumuga bwo kutabona yimakaza ikoranabuhanga riborohereza kujyana n’abandi, no gushyira umukono ku masezerano y’i Marrakesh.

Madamu Kanimba yagize ati: “Icyakorwa cya mbere ni ukubonera abafite ubumuga bwo kutabona ibikoresho mu buryo bworoshye butabagoye cyane kuko ibikoresho byabo si ibya buri wese. Hari bya bindi bya kera nk’agakoresho kabugenewe umuntu yandikisha intoki (Stylus for Braille Slate); ariko igihe tugezemo abantu benshi bakoresha ikoranabuhanga. Kubwira umwarimu ngo nabwire umunyeshuri kwandikisha kariya gakoresho mu gihe abona abandi bana bahabwa mudasobwa, urumva ko uwo mwana ntabwo yaba abona nk’ibyo abandi babona ndetse bikagaragara nk’iheza rimukorerwa.”

Mu gihe k’ikoranabuhanga abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutabona bakeneye mudasobwa zihariye ziborohereza kubona ubumenyi

Madamu Kanimba arasaba  Guverinoma y’u Rwanda gushyira umukono ku masezerano mpuzamahanga y’i Marrakesh (Marrakesh Treaty) yabereye i Marocco mu 2013, agamije koroshya itegeko ririnda ibihangano mu by’ubwenge kugira ngo n’abafite ubumuga bwo kutabona babashe kubona/gusoma ibihangano mu buryo buboroheye bitewe n’ubumuga bafite.

Ayo masezerano avuga ko habaho ibigo bizwi bizajya bihindura ibitabo bigezweho mu nyandiko ya Braille ariko ntibitere ikibazo, nko guhindura ibitabo by’imfashanyigisho n’ibindi, akaba asaba ko u Rwanda rwashyira umukono kuri aya masezerano kugira ngo n’Abanyarwanda bafite ubumuga bwo kutabona boroherezwe kubona ibitabo mu buryo buboroheye

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’igihugu gishinzwe uburezi (REB) Dr. Irenée Ndayambaje, yashimangiye ko hari ingamba nyinshi zimaze gushyirwa mu bikorwa hashingiwe kuri  Politiki y’uburezi bwihariye n’ubudaheza (Special Needs Education) yemejwe mu nama y’Abaminisitiri yo ku wa 28 Mutarama 2019, ndetse hakomeje kongerwa imbaraga ngo abana b’u Rwanda bose babone uburezi bufite ireme ku buryo bureshya.

RUB ni umuryango ukorera mu gihugu mu buryo bwemewe n’amategeko kuva mumwaka wa 1995 ugamije gukorera ubuvugizi abantu bafite ubumuga bwo kutabona  kugira ngo babashe kwikura mu bwigunge no kwiteza imbere. Kugeza ubu umuryango umaze kugira  abanyamuryango  basaga 3,000 bibumbiye mu mashyirahamwe 62 mu turere twose tw’Igihugu.

Umwanditsi:

Ntawitonda Jean Claude

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.