15°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

RSSB yiyemeje gushyira inyungu z’abanyamuryango imbere

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 20-11-2020 saa 15:45:45

Kuri ubu umunyamuryango w’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) ni we ugiye gushyirwa imbere, bikaba byitezweho gukemura ibibazo byaterwaga no guharanira kudahomba hagati ya RSSB n’abafatanyabikorwa bayo. Ibyo bijyanye na gahunda nshya y’imyaka itanu igamije kuvugurura imikorere y’icyo kigo. 

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) bwatangaje ko bwatangiye kuvugurura imikorere hagamijwe kunoza imitangire ya serivisi icyo kigo kigenera abanyamuryango n’abagenerwabikorwa bacyo muri rusange.

Mu Kiganiro n’abanyamakuru cyatanzwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Ugushyingo 2020, Umuyobozi Mukuru wa RSSB Rugemanshuro Regis, yahishuye ko batangiye gahunda yo gushyira inyungu z’abanyamuryango imbere y’iz’ikigo n’iz’inzego z’ubuzima n’abandi bafatanyabikorwa bakorana.

Yashimangiye ko icyo kemezo gifashwe nyuma y’ibitekerezo bitandukanye bagiye babona bigaragaza ko nubwo bakorera abaturage ariko hari serivisi zitajyaga zitangwa uko bikwiye mu gihe haharanirwa ko ikigo kitakwamburwa cyangwa ngo abafatanyabikora bacyo bahombe.

Yagize ati: “Turashaka gutanga serivisi zinoze kandi mu mucyo. Turashaka guharanira ko na twe twumva dutewe ishema no gukorera abanyamuryango bacu.  Ni ko byakabaye ariko iyo urebye ibitekerezo twakira ndetse n’uko raporo zigaragaza imikoranire y’abafatanyabikorwa bacu n’abanyamuryango si ko bimeze.”

Guhindura RSSB  ikigo gishyira abanyamuryango imbere, bizajyana n’impinduka icyo kigo cyatangiye zijyanye no kwigenga, bigatuma gikora ibikwiriye mu kubyara umusaruro ukenewe.

Muri iyo gahunda y’imyaka itanu kandi hateganyijwe gukora amavugurura mu bakozi, harimo kongerera ubushobozi abakozi ikigo gifite ndetse no gushaka abandi bashoboye bakora mu myanya bakenewemo

Rugemanshuro yakomeje agira ati “Iyo gahunda na yo yaratangiye kugira ngo RSSB ibashe kongera ubushobozi bw’abakozi ifite ndetse inabashe kubagumana ,ariko na none aho tutabafite tubashe kuzana abakozi banoza imikorere yacu.”

Muri iyo myaka hari imishinga itandukanye harimo n’iy’ikoranabuhanga izakomeza kunoza serivisi zigenerwa abanyamuryango n’abagenerwabikorwa ba RSSB muri rusange. “[…] Dufite imishinga y’ikoranabuhanga irimo ikorwa, ikiciro k’ikoranabuhanga rikazaba rishobora kwihutisha imikoranire yacu, na serivisi duha abakiriya.

Iryo koranabuhanga kandi ngo rizafasha mu gukomeza kumva ibitekerezo by’abanyamuryango no kubatega amati kurushaho. Rugemanshuro ati: “Ni yo mpamvu dushaka kubamurikira ikoranabuhanga rizafasha kumva neza icyo Abanyamuryango baba bashaka bizaba bisaba gukanda  *876# ugashyiramo nomero y’umukozi uguhaye serivisi izaba igaragara ku myambayo yambaye  noneho ukatubwira uko serivisi yagenze.”

Yavuze ko ibyo bizafasha mu gushimira abakozi bakora neza no gukosora ibibazo byaba bibonetse mu maguru mashya.

Muri cyo kiganiro hanagaragajwe ibyo RSSB yagezeho mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2020/2021, haba mu ishoramari, mu bwiteganyirize bwa Ejo Heza, Mituweri, mu bwiteganyirize bwa pansiyo n’ibindi.

 

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

One Comment on “RSSB yiyemeje gushyira inyungu z’abanyamuryango imbere”

  1. Turashima Umuyobozi wa RSSB ku ngamba nshya yagejeje kuba nyarwanda. Biragaragara ko ikigo kizaba intangarugero kandi kizanabe icya mbere mu mikorere myiza na serivisi nziza mu gihugu cyacu.

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.