18°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

RSSB: Kwishyura Mituweli birakomeza kugendera ku byiciro by’ubudehe bisanzwe

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 12-01-2021 saa 11:37:18

Ikigo cy’Igihugu cy’ubwiteganyirize (RSSB) cyasabye abaturage kwishyura imisanzu y’umwaka wa 2021-2022, bakurikije ibyiciro by’ubudehe basanzwe bishyuriraho.

Ni mu gihe bo bakomeje kugaragaza ko bitari gukunda nyuma y’uko bashyizwe mu byiciro bivuguruye kandi batazi n’amafaranga bagomba kwishyura.

Ku mirenge SACCO ndetse n’ahatangirwa serivisi z’Irembo n’ahandi hishyurirwa imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza, uhasanga bamwe mu baturage baje kwishyura imisanzu y’umwaka utaha wa 2021-2022.

Bavuga ko muri uku kwezi kwa mbere ari bwo baba batangiye kwishyura mu byiciro iyo misanzu kugira ngo umwaka mushya w’ubwisungane mu kwivuza uzatangire bararangije kuzuza imisanzu yose basabwa y’umuryango wose.

Gusa ngo bari mu gihirahiro cyo kutamenya umubare w’amafaranga umunyamuryango azishyura kuko hatazongera gushingirwa ku byiciro by’ubudehe ndetse n’uri kujya kuyishyura ari kubwirwa ko ikoranabuhanga ritarafungurwa ngo bemererwe kwishyura.

Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) kivuga ko abaturage bakomeza kwishyura imisanzu, bakurikije ibyiciro by’ubudehe basanzwe bishyuriraho.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubukangurambaga no kwandika abanyamuryango ba mituweli muri iki kigo Ntigurirwa Deogratias, asaba inzego zakira iyi misanzu  gufasha abaturage bakishyura nk’uko byari bisanzwe niharamuka habaye impinduka bakazabimenyeshwa.

Yagize ati: “Dukomeze kwishyura umwaka turimo ni ukuvuga uwa 2020-2021, umuntu ashobora no kwishyura 2021-2022 kandi birashoboka rwose, kuko ubu hari imiryango igera kuri 69 imaze kwishyura umwaka utaha. Kugeza ubu turacyakurikiza ibyiciro by’ubudehe bisanzwe, nihagira igihinduka abaturage abanyamuryango bacu tuzabamenyesha.”

Kugeza ubu abanyamuryango b’ubwisungane mu kwivuza bamaze gutanga imisanzu  yose y’umwaka wa 2020-2021 bageze ku kigero cya 84,5%.

Inkuru ya RBA

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.