26°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

RSB yatangiye gusobanurira ibigo byo mu Rwanda amabwiriza y’ubuziranenge

Yanditswe na Kayira Etienne

Ku ya 07-10-2019 saa 16:40:39
Aba ni impuguke ku birebana n'ubuzima n'umutekano by'abakozi bari mu nama y'iminsi itanu mu Rwanda barebera hamwe amabwiriza mpuzamahanga y'ubuziranenge (Mucyo R)

Kuri uyu wa Mbere tariki 7 Ukwakira 2019, hatangiye Inama Mpuzamahanga igamije gushyira ahagaragara amabwiriza y’ubuziranenge yagiye akorwa ku bijyanye n’ubuzima n’umutekano ahantu hatandukanye hirya no hino ku Isi hakorerwa akazi.

Iyo nama yateguwe ku bufatanye bw’Ikigo k’Igihugu gitsura Ubuziranenge RSB, n’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubuziranenge ISO, ije isanga ubuyobozi bwa RSB bwaratangiye gusobanurira ibigo bitandukanye byo mu gihugu amabwiriza y’ubuziranenge hagamijwe kubungabunga umutekano n’ubuzima bw’abakozi mu Rwanda.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda Sebera Michel yabwiye abitabiriye iyi nama ko “Leta y’u Rwanda ifite amategeko anoze n’amabwiriza bigamije kubungabunga ubuzima n’umutekano by’abakozi”.

Yamenyesheje ko u Rwanda rwishimiye kwakira inama yateguwe ku bufatanye na RSB na ISO, kugira ngo impuguke ku birebana n’ubuzima n’umutekano by’abakozi zo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi zirusheho kuganira no gusangira ubunararibonye hagamijwe kumva kimwe no kunoza amabwiriza y’ubuzirenenge mpuzamahanga.

Sebera Michel, Umunyamabanga uhoraho muri MINICOM wari umushyitsi mukuru mu nama Mpuzamahanga ya ISO(Foto Regis M)

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Umuyobozi wa RSB Murenzi Raymond yatangaje ko ikigo abereye umuyobozi ngo ari umunyamuryango wa ISO. Ati “Iyi Nama Mpuzamahanga igamije gushyira ahagaragara amabwiriza y’ubuziranenge yagiye akorwa ku buzima n’umutekano by’abakozi ahantu hatandukanye, nko mu bigo bitanga ingufu, mu nganda ndetse n’ahandi. Ni amabwiriza ya ngombwa afasha ibigo bitandukanye gushyira mu bikorwa ibijyanye n’ubuzima n’umutekano by’abakozi”.

Yatangaje ko asanga icyahuje impuguke zo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, ari byiza ku gihugu cy’u Rwanda, kuko ayo mabwiriza yamaze gushyirwa mu Nkoranya y’Igihugu ku buryo yatangiye gusobanurirwa ibigo bitandukanye.

Murenzi Raymond ati “Muri uku kwezi kwa Cumi twahariye ubukangurambaga kuri aya mabwiriza y’ubuziranenge, aho twageze hatandukanye mu gihugu, ibigo byadusobanuriye uburyo biyashyira mu bikorwa mu kazi.

Ni muri urwo rwego RSB dukangurira ibigo kurushaho kuyakoresha, ndetse ibiyakoresha bihabwe ibirango by’ubuziranenge bityo bibashe kugira isura nziza haba imbere mu gihugu, n’igihe byacuruje cyangwa se byohereje ibicuruzwa byabyo mu mahanga, bimenyekane ko bifite amabwiriza y’ubuziranenge bikurikiza.”

Murenzi Raymond, Umuyobozi w’Ikigo k’Igihugu gitsura Ubuziranenge RSB (Foto Regis M)

Umuyobozi wa RSB yibukije ko impamvu bashyira ingufu muri aya mabwiriza y’ubuziranenge ari ukugira ngo abakora imirimo mu bigo bitandukanye barusheho kugira ubuzima bwiza n’umutekano mu kazi.

Murenzi Raymond arasaba ko abakoresha mu bigo bitandukanye mu Rwanda, bubahiriza amabwiriza y’ubuziranenge kugira ngo ahagaragara impanuka zihitana ubuzima bw’abakozi zigabanyuke ndetse ngo zinahagarare burundu.

Mu mibare yatangajwe na Martin Cottan uhagarariye ISO muri iyo nama mpuzamahanga y’Ubuziranenge, abantu ibihumbi birindwi magana atandatu (7 600) ngo bapfa buri munsi ku Isi bazize impanuka ziterwa n’akazi bakora. Naho miriyoni ebyiri n’ibihumbi mirongo irindwi n’umunani ngo bapfa buri mwaka.

Icyo ISO iharanira nk’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubuziranenge uhuza ibigo byose ku Isi bifite mu nshingano gutsura ubuziranenge, ni ukugabanya umubare w’abantu bapfa ku munsi no ku mwaka bazize impanuka ziva ku kazi bakora.

Abitabiriye Inama Mpuzamahanga yateguwe ku bufatanye bwa RSB na ISO ibera mu Rwanda bavuye ku migabane itandukanye y’Isi(Foto Regis M)

Umwanditsi:

Kayira Etienne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.