19°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

RRA yorohereje abifuza kwishyura mu byiciro ibirarane by’imisoro

Yanditswe na GISUBIZO Gentil M.

Ku ya 19-09-2020 saa 11:56:57

Igipimo fatizo gisabwa usora ushaka kwishyura ibirarane by’imisoro mu byiciro cyavanywe kuri 25% gishyirwa ku 10% mu rwego rwo korohereza abasora. Ibi bikiyongeraho ko gusaba iyi serivisi byashyizwe ku ikoranabuhanga.

Ibi bikubiye mu mabwiriza ya Komiseri Mukuru w’Ikigo k’Imisoro n’Amahoro (RRA) Nº 002/2020 yo kwa 5 Kanama 2020 arebana no kwishyura mu byiciro, akaba yarasohotse mu igazeti ya leta Nº 28 yo kuwa 14/9/2020.

Aya mabwiriza aje yunga mu ngamba zitandukanye Leta yagiye ifata zo korohereza abasora, kugira ngo babashe gutsinda imbogamizi baterwa n’iki cyorezo cya COVID-19, cyahungabanyije ubukungu bw’igihugu n’ibikorwa by’abasora muri rusange.

Uretse kuba igipimo fatizo cy’ubwishyu busabwa uwifuza kwishyura mu byiciro cyagabanutse, harimo no kuba ashobora guhabwa igihe kigera ku mezi cumi n’abiri kugira ngo yishyure ibyo birarane, iki gihe kikaba gishobora kongerwa bibaye ngombwa kugeza ku mezi makumyabiri n’ane (24).

Ntibikiri ngombwa kandi ko usaba ubu bworoherezwe ajyana ibaruwa ku biro by’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, kuko ashobora kubwohereza akoresheje ikoranabuhanga, nk’uko bitangazwa na Komiseri wungirije ushinzwe Abasora, Uwitonze Jean Paulin.

Yagize ati: “Ubu ushobora gusaba kwishyura mu byiciro unyuze ku rubuga rwacu www.rra.gov.rw. Ubu ni uburyo bwashyizweho mu rwego rwo korohereza abasora nk’uko n’ubundi tugenda dushyira serivisi nyinshi ku ikoranabuhanga kugira ngo dutange servisi mu buryo bugezweho, bunoze kandi bworoheye abatugana.”

Uwitonze yavuze ko ubu bworoherezwe bwo gukoresha murandasi mu gusaba serivisi za RRA, buje bwiyongera ku bundi iki kigo giherutse gushyiraho bwo gusaba no gukora ihinduranya ry’ibinyabiziga hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Yagize ati : “Mu minsi ishize twatangije uburyo bushya bwo gukora ihinduranya ry’ibinyabiziga hakoreshejwe ikoranabuhanga. Ubu ushobora gusaba gahunda yo gukorerwa ihinduranye (Rendez-vous) utavuye aho uri, ukazajya ku biro by’Ikigo k’Imisoro n’Amahoro gukoresha isuzuma ry’ikinyabiziga, ugahita ukorerwa n’ihinduranya ku buryo utahana ibyangombwa biranga ikinyabiziga cyawe (Carte Jaune na Plaque) kandi tunibutsa abakeneye iyi serivisi ko yimuriwe ku biro byacu bikorera i Masoro mu mujyi wa Kigali”.

Abifuza gukorera ihinduranya ry’ibinyabiziga mu ntara nabo barasabwa gusaba iyo servisi bifashishije ikoranabuhanga ubundi bakazajya ku biro bya RRA bibegereye bagakorerwa isuzuma ry’ibinyabiziga byabo, bagahita bahabwa icyangombwa kiranga ikinyabiziga (Carte Jaune) na Pulaki mu gihe bazaba bajuje ibisabwa byose bakoresheje ikoranabuhanga.

Ubuyobozi bwa RRA bushimangira ko korohereza abifuza serivisi z’Imisoro ari imwe mu ntego nyamukuru bwimirije imbere.

Ibi bigaragarira mu ngamba nyinshi Ikigo cyafashe harimo gutanga serivisi abakigana bakenera hifashishijwe ikoranabuhanga, nko gusaba no guhabwa EBM, kohereza ubujurire mu gihe utanyuzwe n’ibyavuye mu igenzura ukoresheje ikoranabuhanga. RRA kandi yashyize ku rubuga rwayo nimero zitandukanye z’abakozi bafasha uwagira ikibazo cy’imisoro atiriwe aza ku kigo cy’Imisoro n’Amahoro.

Abasora bakangurirwa gukoresha ikoranabuhanga bishyura Avansi ya kabiri y’umusoro ku nyungu mbere y’itariki ya 30 Nzeri uyu mwaka ukabarwa hashingiwe ku gicuruzo usora yakoreye mu kwezi kwa Mata, Gicurasi na Kamena 2020, Abakuriweho ibihano n’inyungu z’ubukererwe byo mu kwezi kwa Werurwe, Mata na Gicurasi 2020 ndetse n’abashaka kuzabikurirwaho nabo baributswa kwihutira kwishyura umusoro fatizo bagombaga kwishyura bitarenze tariki ya 30 Nzeri 2020.

Umwanditsi:

GISUBIZO Gentil M.

3 Comments on “RRA yorohereje abifuza kwishyura mu byiciro ibirarane by’imisoro”

  1. Ibi no byiza rwose RRA iba igaragaje ko Ari partner wacu twe turi muri business kuko yumva ingorane duhura nazo ikadufashagushaka ibisubizo.

    Ubusabe bw’abikorera RRA ugenda irushaho kubwakira ikanabushyira mu bikorwa

  2. Kwishyura mubyiciro ibirarane by’imisoro!!! Yewe RRA yabonye ingaruka abikorera bahuye nazo ubu bworoherezwe buzabyara umusaruro kd birashimishije cyane

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.