19°C , Mostly cloudy with thunderstorms | Kigali-Rwanda

RRA igiye guhemba abahizi bitwaye neza mu gusora

Yanditswe na TWAGIRA WILSON

Ku ya Aug 23, 2018

Ubuyobozi bw’Ikigo k’Igihugu k’Imisoro n’Amahoro (RRA) bwatangaje ko bwitegura igikorwa cyo guhemba abasora bitwa abahizi bari mu rwego rw’abasora banini n’abandi bitabiriye gutanga imisoro neza kandi ku gihe, kuko bagize uruhare mu guteza imbere igihugu.

Komiseri Mukuru w’Ikigo k’Imisoro n’Amahoro, Richard Tusabe, aganira n’itangazamakuru (Foto Gisubizo G.)

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Komiseri Mukuru w’Ikigo k’Imisoro n’Amahoro, Richard Tusabe, yavuze ko mu gihe Ikigo k’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro kitegura guhemba abahizi kinitegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 kimaze.

Yagarutse ku nsanganyamatsiko y’umunsi w’iyo sabukuru, igira iti ‘Dutange imisoro twubake u Rwanda twifuza’. Asanga mu myaka 20 ishize ikigo ayobora cyarakoze byinshi birimo kuba imibare y’abasora ku gihe kandi ku bushake yariyongereye cyane.

Aho yakomeje agira ati   “Mu gihe  RRA igiye kwizihiza iyi sabukuru, hari intambwe nziza irebana n’ibimaze gukorwa birimo kuba  imibare y’abasora ikomeje kwiyongera, udushya mu ikoranabuhanga, amavugurura yakozwe mu rwego rw’imisoro n’ibindi, harimo n’ikigero gishimishije cyo gukangurira  abacuruzi gusora hakiri kare kandi neza.”

Kwizihiza isabukuru ya RRA izabanzirizwa n’igikorwa cyo gutegura umunsi w’abasora (Tax payers day), ku ikubitiro kizatangirira mu karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo,  ahazashimirwa abasora,  ibyo bikorwa bikazakomereza no mu tundi turere tw’igihugu.

Mu gikorwa cyo gushimira abasora bitwaye neza ubushize wabaye mu mwaka wa 2017, RRA   yahembye abasora babaye indashyikirwa kurusha abandi.

Mu bashimiwe   icyo gihe harimo Akarere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba kashyize imbaraga mu kuba hafi abasora bigatanga umusaruro mwiza, ku buryo hakiriwe imisoro ingana na 1 157 000 000. Mu Ntara y’Iburasirazuba yose ikaba yarinjije imisoro ingana na miliyari 22 z’amafaranga y’u Rwanda ku ntego ingana na miliyari 16.5 Frw bari bihaye. Ibi bikaba bingana n’ijanisha rya 132.7%.