RLMUA irajya itanga serivisi z’ubutaka ku ikoranabuhanga

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

Ku ya 26-08-2020 saa 13:31:12
Abakeneye serivisi z'ubutaka zitangirwa ku kicaro gikuru no ku biro by'Umubitsi w'Impapurompamo z'ubutaka mu Mujyi wa Kigali barifashisha ikoranabuhanga (Foto RLMUA)

Ikigo k’Igihugu gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka mu rwego rwo kwirinda ko habaho ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, harajya hakoreshwa uburyo bw’ikoranabuhanga.

Abantu bakenera serivisi z’ubutaka zitangirwa ku kicaro gikuru no ku biro by’Umubitsi w’Impapurompamo z’ubutaka mu Mujyi wa Kigali barajya babanza gusaba gahunda ku murongo utishyura 2142 no kuri terefoni 0738526445 na 0730310750.

Abakeneye serivisi z’ubutaka kandi banakoresha imeyiri (emails). Barajya bohereza dosiye zabo ku kicaro gikuru: info@rlma.rw no ku Mujyi wa Kigali:kigalizone@rlma.rw

Umwanditsi:

NYIRANEZA JUDITH

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.