Rihanna yabonyemo ubushobozi Wizkid
Yanditswe na NDAMYIROKOYE FRANÇOIS
Robyn Rihanna Fenty uzwi mu muziki nka Rihanna yasubiranyemo indirimbo ye yitwa “Wild thoughts” n’umuhanzi Wizkid bijya bivugwa ko yaba ahiga mu buhanga abandi bahanzi muri Afurika.

Rihanna, umuhanzikazi ukomeye ku rwego rw’Isi
Iyi ndirimbo ubusanzwe Rihanna yari yarayikoranye n’umuhanzi Dj Khaled ufite inkomoko muri Palestine ariko akaba akorera umuziki we muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Ntawakwirengagiza kandi ukuntu iyo ndirimbo yakunzwe cyane dore ko Rihanna na Dj Khaled ari abahanzi bakomeye ku rwego rw’Isi.

Wizkid bijya bivugwa ko ari umuhanzi ukomeye muri Afurika yose
Ku rundi ruhande Rihanna azwi ku ndirimbo nyinshi zirimo iyitwa “Diamonds”, “Work”, “Love on the brain”, “Man down”, “Umbrella”, “Pour it up” n’izindi.
Naho Wizkid we asanzwe azwi ku ndirimbo zirimo iyitwa “Ojuelegba”, “Daddy yo”, “Come closer” yakoranye na Drake kandi afite n’izindi.