RIB yanyomoje Uwimbabazi Irene uvuga ko yafashwe ku ngufu

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 06-08-2020 saa 21:50:47

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwatagaje ko iperereza ry’ibanze ryakozwe ku bitangazwa na Uwimbabazi Irène uvuga ko yafashwe ku ngufu n’agatsiko, ryasanze abeshya kuko atafashwe ku ngufu nk’uko ibizamini byamukorewe bibigaragaza. 

Nyuma yaho RIB imenyeye amakuru yohereje itsinda ry’Abagenzacyaha aho icyaha cyabereye ryegeranya ibimenyetso kandi ryihutira kugeza uwahohotewe kuri Isange One Stop Centre kugira ngo ahabwe ubutabazi buhabwa abakorewe icyo cyaha.

Yatabawe bivugwa  yashimuswe agasambanywa ku gahato n’abantu bataramenyekana.

Iperereza ry’ibanze ku kibazo cya Uwimbabazi Irène utuye mu Mudugudu wa Muhororo ya I mu Kagari ka Buhoro mu Murenge wa Ruhango rishingiye ku bimenyetso by’abahanga rigaragaza ko atigeze asambanywa.

Ubuyobozi bwa RIB bwemeza ko ibindi bimenyetso byakuwe ahabereye icyaha biracyasuzumwa na Rwanda Forensic Laboratory kugira ngo hamenyekane ukuri ku kibazo cya Uwimbabazi.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.