21°C , Mostly cloudy with thunderstorms | Kigali-Rwanda

RGB: Uburezi bufite uruhare runini mu iterambere ry’igihugu

Yanditswe na Nyiraneza Judith

Ku ya 25-03-2020 saa 12:23:27
Abanyeshuri barimo gukora ibizamini (Ifoto/Ububiko)

Kugira abaturage bajijutse ni intangirio yo kugera ku iterambere ry’igihugu kandi ntibyageraho abantu batize, akaba ari yo mpamvu uburezi bufite uruhare ntagereranywa mu gutuma igihugu gitera imbere.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, CRC 2019 bwagaragaje ko Leta y’u Rwanda ikomeje gufata ingamba zitandukanye kugira ngo urwego rw’Uburezi rurusheho gukomeza gutera imbere nko kunoza ireme ry’uburezi, ibikoresho by’ikoranabuhanga mu mashuri, umubare uhagije w’abarimu, uruhare rw’ababyeyi mu myigire y’abana,  inyubako z’amashuri n’ibindi.

Muri rusange abaturage babajijwe bagaragaje ko bishimiye serivisi  bahabwa mu burezi ku gipimo cya 63.6% naho 30.5% bo barazinenga.

Akarere ka Rulindo ni ho bashima serivisi z’uburezi ku gipimo kiri hejuru cya 72.7% naho uturere twa Kayonza na Gatsibo ni two abaturage bashima serivisi z’uburezi ku gipimo kiri munsi ya 50%.

Ubwo bushakashatsi bwa RGB bwagaragaje ko Intara y’Amajyaruguru ari bo bashima serivisi z’uburezi ku gipimo cyo hejuru cya 68.9% mu gihe abo mu Ntara y’Iburasirazuba bazishima ku gipimo kiri hasi kingana na 58.1%.

Serivisi zitandukanye z’uburezi zakoreweho ubushakashatsi ni ugutanga ifunguro rya saa sita ku banyeshuri, imyigire y’abana (Ireme ry’uburezi),  amazi meza ku mashuri Imfashanyigisho zihagije kandi zijyanye n’igihe, uruhare rw’ababyeyi mu myigire y’abana, amashanyarazi ku mashuri, inyubako z’amashuri, umubare w’abarimu uhagije n’isuku ku mashuri.

Isuku ku mashuri ni yo ishimwa cyane ku gipimo cya 80.2% naho kubona ibikoresho by’ikoranabuhanga ku mashuri ndetse no gutanga ifunguro ryo kumanywa ku bana ni byo byishimiwe ku gipimo kiri hasi cya 44.2% na 44.3%.

Ibyashimwe ku gipimo cya hasi byashimangiwe n’ibiganiro mu matsinda byagaragaje ko ibikorwa remezo n’ibikoresho by’ikoranabuhanga bitarakwirakwizwa uko bikwiye mu mashuri ndetse n’aho biri ntibyorohereza abafite ubumuga.

Gahunda yo gutanga ifunguro ryo kumanywa nayo ntiranoga ahanini bitewe n’uko ababyeyi bataritabira gutangira ku gihe umusanzu wabo.

Ikindi ni uko ubucucike mu mashuri bukiri hejuru bitewe n’ibyumba by’amashuri bidahagije ugereranyije n’umubare w’abanyeshuri bigomba kwakira; ndetse n’ikibazo cy’amashuri y’imyaka cumi n’ibiri ataragera hose.

Muri rusange  ireme ry’ uburezi rishimwa ku kigero cya 53.60% haba mu bagore no mu bagabo, abashima n’abanenga bari ku gipimo kegeranye.

Ku birebana n’amashuri y’inshuke, amashuri y’imyuga, icyumba cy’umukobwa, niba hari inyubako zubatswe ku buryo bworohereza abafite ubumuga n’urugendo abana bakora bava cyangwa bajya ku ishuri.

Mu babajijwe, 86.9% bavuga ko amashuri y’inshuke ahari; ibiganiro mu matsinda byagaragaje ko agifite ibibazo bijyanye n’amikoro bituma akora mu buryo butanoze. Ku birebana n’amashuri y’imyuga, 62.6% by’ababajijwe bavuze ko amashuri y’imyuga ataragera hose.

Kugeza icyumba cy’umukobwa mu mashuri na byo ntibiragera ku kigero gikwiye kuko 51.9% by’ababajijwe ari bo bavuga ko gihari bigashimangirwa n’ibiganiro mu matsinda, aho bagaragaje ko henshi hari ikibazo k’ibikoresho byabugenewe kandi bidahagije, bikaba bishobora kuba intandaro yo guta ishuri kuri bamwe.

Ababajijwe bemeza ko bagikeneye kwegerezwa kurushaho ibikorwaremezo by’amashuri kuko abana babo bagikora urugendo rurerure (hejuru y’ibilometero 2) bajya ku ishuri. Ibi byanashimangiwe n’ibiganiro byo mu matsinda byagaragaje ko hari aho amashuri ari kure.

Hafashwe ingamba mu rwego rwo kurushaho kunoza uburezi harimo gutegura neza impinduka zikorwa mu rwego rw’uburezi ku buryo bitabangamira ireme ryabwo; gusana ibyumba by’ amashuri bishaje no kubaka ibishya mu rwego rwo kugabanya ubucucike n’ingendo abana bakora bajya ku mashuri.

Gukomeza ubukangurambaga mu mashuri akagira icyumba cy’umukobwa kandi gifite ibikoresho byabugenewe bihagije no kugira ibikorwa remezo byorohereza abafite ubumuga. Kongera amashuri y’inshuke no gushyira imbaraga mu mikorere n’imicungire yayo.

Kongera amashuri y’imyuga mu rwego rwo kuzamura uburyo bwo kwihangira imirimo; gukomeza gukangurira ababyeyi kugira uruhare rugaragara mu burezi n’uburere bw’abana no muri gahunda yo guha abana ifunguro ryo ku manywa.

Umwanditsi:

Nyiraneza Judith

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.