REG yujuje Kabine 11 mu rwego rwo kongera imbaraga z’amashanyarazi akwirakwizwa muri Kigali

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 28-07-2020 saa 09:30:26
Imashini zigezweho ziri muri Kabine zubatswe mu rwego rwo gukwirakwiza umuriro w'amashanyarazi

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG) binyuze mu kigo cyayo  gitunganya kikanatanga serivisi z’ingufu z’amashanyarazi (EUCL), mu Mujyi wa Kigali hujujwe kabine 11 z’amashanyarazi, hanatunganywa imiyoboro y’umuriro w’amashanyarazi itandukanye mu rwego rwo kwagura  ibikorwa  no kongera imbaraga  z’amashanyarazi akwirakwizwa muri Kigali hirindwa kubura k’umuriro kwa hato na hato.

Imvaho Nshya yafashe umwanya isura zimwe muri izo nzu (Kabine) zuzuye mu Mujyi wa Kigali, Umuyobozi muri EUCL-REG ushinzwe  imishinga, Eng. Bihoyiki William  akaba yatangarije Imvaho Nshya  ko izi Kabine zubatswe mu mushinga wo kuvugurura ibikorwa bishaje by’amashanyarazi.

Yagize ati: “Uko umujyi ugenda ukura n’ibikorwa remezo by’amashanyarazi biba bikwiye  kwaguka kugira ngo  bibashe guhaza  inyubako nshya  n’ibindi bikorwa by’iterambere biba bikenera umuriro w’amashanyarazi.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko uretse kwagura ibi bikorwa bikaba binini kugira ngo bigire ubushobozi bwisumbuyeho harimo n’ibyari bishaje  biba bikenewe kuvugururwa no gusimbuzwa.

Umuyobozi muri EUCL-REG ushinzwe imishinga, Eng. Bihoyiki William

Eng. Bihoyiki yagize ati :“Uko iterambere  riza mu bindi no mu mashanyarazi biba bikwiye ko hazamo n’ibikoresho bishya kandi bigezweho, ni  yo mpamvu twubatse  izi Kabine ariko zibanze ku  bijyanye no gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi ndetse no guhangana n’ibura ry’umuriro rya hato na hato.”

Izi Kabine zabaye igisubizo  ku icikagurika ry’umuriro w’amashanyarazi

Nyuma yo kubaka izi Kabine byatumye ikibazo cyo kugeza umuriro w’amashanyarazi ku bawukeneye gikemuka  kandi udacikagurika nka mbere. Ikindi kandi ni uko ubu kubera ko zubatswe mu buryo bugezweho n’iyo ikibazo kibaye  gikemuka mu buryo bwihuse.

Eng. Bihoyiki William yagize ati :“Ziriya Kabine zose  hari abantu baba bicaye i Gikondo aho  baba bacunga ko hari ikibazo cyaba icyo ari cyo cyose, iyo habaye ikibazo  ku muyoboro ugaburira ahantu runaka  bihita bigaragara, umuntu uri i Gikondo  (aho dukurikiranira uko ikwirakwizwa ry’amashanyarazi rihagaze mu Rwanda) hari ibyo ashobora gukora  mu gukosora icyo kibazo cyagumamo  agahamagara ikipe ibishinzwe bagahita bajya kureba bigakosorwa byihuse”.

Akomeza avuga ko mbere iyo habaga ikibazo bategerezaga guhamagarwa n’umukiriya kugira ngo ikibazo gikemuke, kandi yanahamagara ntibamenye aho ikibazo cyabereye ariko ubu byaroroshye ikibazo kiraba bagahita bakimenya ako kanya ndetse n’aho cyabereye ku buryo gihita  gikemurwa.

Uyu mushinga watangiye muri 2017 washyizwe mu bikorwa ku nkunga ya Banki y’Isi aho  kubaka  Kabine birangiye bitwaye  miriyoni zisaga 7 z’amadorari y’Amerika, ni ukuvuga miriyari zisaga 6 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uretse kubaka Kabine 11 hanavuguruwe imiyoboro  yari ishaje mu Mujyi wa Kigali, aho bakuyemo insinga zishaje hagashyirwamo insinga nshya kandi zifite ubushobozi.

Kabine zose zubatswe

Izi Kabine harimo iya Remera 1, Nyarutarama 1, Belle Vie, Caisse Hypothécaire, Ministere (imbere y’ibiro by’Umujyi wa Kigali), Maternite (kuri CHUK), Ponts et Chausse, Magasin Central (imbere y’ibiro bya REG), Boulevard Central, Gikondo, KBC  na NAHV.

Imashini ziri muri Kabine ziba zerekana aho zigaburira umuriro w’amashanyarazi

Hari n’icyumba gifasha gucunga ikibazo cyaba mu buryo bw’ikoranabuhanga

Aha herekana imiyoboro irimo gukora cyangwa itarimo gukoreshwa

Buri Kabine irimo icyuma gifasha mu gutanga amashanyarazi “Transformer”

Kabine ya Magasin Central (imbere y’ibiro bya REG)

Kabine “Belle Vie”

Kabine ya Ministere (imbere y’ibiro by’Umujyi wa Kigali)

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.