21°C , Mostly clear | Kigali-Rwanda

REB igiye kwifashisha radiyo zo mu Rwanda yigishirize abanyeshuri mu ngo

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 03-04-2020 saa 18:31:25
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi mu Rwanda (REB) Dr. Ndayambaje Irénée

Ubuyobozi bw’Ikigo k’Igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi mu Rwanda (REB) bwatangaje ko mu rwego rwo gukomeza guhugurira abanyeshuri aho bari mu ngo kigiye gutangira kwifashisha amaradiyo mu gutambutsa amasomo agenewe abanyeshuri bakuwe mu mashuri badakoze ibizamini mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19).

Umuyobozi Mukuru wa REB Dr. Ndayambaje Irénée, yatangarije Imvaho Nshya ko amasomo ya mbere atangira guhita kuri Radiyo Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Mata 2020, nyuma akazakomeza kunyura no ku yandi maradiyo akorera mu Rwanda kugira ngo amasomo azagere ku banyeshuri benshi bashoboka.

Yakomeje avuga ko REB isanzwe yorohereza abanyeshuri kubona amasomo n’imfashanyigisho hifashishijwe ikoranabuhanga, ariko hatekerejwe no ku banyeshuri bari aho bashobora kuba batabona Internet.

Yagize ati : “Twongereye n’imbaraga ku rubuga rwacu abanyeshuri babonaho imfashanyigisho ndetse dukoresha na YouTube mu kubigisha. Ariko tuzirikana ko hari Abanyarwanda bari ahantu badashobora kubona umurongo wa internet, bityo ni byiza ko dushyiraho umurongo bose babasha kubona kugira ngo na bo ayo masomo abagereho cyane ko imibare igaragaza ko abaturage bumva radiyo mu Rwanda barenga 85%. ”

Dr. Ndayambaje ashimangira ko ibitangazamakuru bitandukanye byagaragaje ubushake bwo gufatanya na REB mu rugamba rwo gukwiza ubumenyi muri iki gihe u Rwanda rwafashe ingamba zo kuguma mu ngo mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya koronavirusi kimaze guhitana abarenga miriyoni ku Isi.

Yasabye abanyeshuri gukoresha neza ibitabo n’amakayi banditsemo ibyo bize, ndetse n’ababishoboye bagasura n’urubuga rwa REB kuko rwashyizweho imfashanyigisho zinyuranye zabafasha kunguka byinshi mu gihe bategereje ko ibihe byo kuguma mu rugo birangira bagasubira ku ishuri.

Mu minsi iri imbere hazatangazwa ingengabihe irambuye yerekana uko amasomo azanyura ku maradiyo, akazaba  akora ku byiciro byose REB ikurikirana uhereye ku banyeshuri biga mu mashuri y ‘inshuke, abanza n’ayisumbuye (Ikiciro Rusange n’Ikiciro kisumbuye), amashuri nderabarezi ndetse n’ay’imyuga.

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

One Comment on “REB igiye kwifashisha radiyo zo mu Rwanda yigishirize abanyeshuri mu ngo”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.