27°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

RBC: Coronavirus ifata bose, abakiri bato n’abirabura

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 19-03-2020 saa 16:16:43
Abantu ntibakwiye kwirara kuko nta muntu utandura COVID-19, yaba ari muto cyangwa se umwirabura, ingamba zo kwirinda zireba buri wese

Umuyobozi ushinzwe agashami k’ubukangurambaga mu kigo k’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Kamali Fulgence, yatangaje ko abantu by’umwihariko bakiri bato bafite imyumvire ko icyorezo cya Coronavirus (COVID-19) ari icy’abantu bakuru kikica abatari abirabura atari byo kuko no mu bari kuvurwa ibimenyetso byacyo mu Rwanda harimo n’abakiri bato.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Kamali yavuze ko imyumvire nk’iyo atari yo kandi ari igihuha kandi babivuga buri gihe mu buryo bwose bugera ku banyarwanda.

Ati “Icyo ni igihuha, ndetse no ku maradiyo turabibabwira, virusi ifata umuntu uwo ari we wese uhumeka, kubera ko umubiri ni umwe nta bwo ifata abasaza gusa cyangwa abantu bakuru n’abana irabafata.

Mu bo dufite barwaye hari abantu bafite imyaka mike, nk’abafite imyaka 28 urumva ni abantu b’abasore, bivuga ko n’abasore ishobora kubafata; urumva hari ingero z’abantu bakiri bato bayanduye.”

Kamali yakomeje avuga ko bongereye ingamba zo kugeza ubutumwa ku banyarwanda bose kugira ngo abantu barusheho kumva ubukana bw’icyorezo n’uko bakirwanya kigacika burundu mu Rwanda.

Ati “Twashyize ingufu muri radiyo cyane kugira ngo Abanyarwanda bose bashobora kumva radiyo babibone, ikindi ubungubu muri za gare z’imodoka zose ziri mu gihugu harimo kunyuraho ubutumwa buri minota 30 mu masaha 24 kuri 24. Mu masoko yose, ahari za radiyo naho ubwo butumwa burimo kunyuraho buri minota 30.

Ikindi ni uko mu midugudu, twasabye abayobozi b’imidugudu yuko bafata indangururamajwi, buri gitondo, buri saa sita na buri mugoroba bakanyura iruhande rw’ingo bagenda basoma ubutumwa bujyanye no kwirinda coronavirus. Ibyo rero tukabifatanya na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ndetse ari imirenge, ari utugari, bose ubu turimo gukorana nabo kugira ngo dushobore guhitisha ubutumwa bugere ku muturage hafi ye, n’abadashobora kumva radiyo bashobore kububona.”

Mu zindi ngamba Ikigo RBC cyakoze, hari kohereza ubutumwa kuri za terefone ngendanwa bukangurira abantu gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune, kudasuhuzanya mu ntoki, kutegerana, umwe ku wundi hagasigaramo intera nibura ya metero imwe, kutajya mu bihugu bivugwamo icyorezo n’abitsamuye cyangwa ukoroye agategaho ikizigiro cy’ukuboko cyangwa agatambaro kugira ngo umuntu atanduza undi.

Imbuga nkoranyambaga nazo ni zimwe mu ziri kwifashishwa, zicishwamo amashusho ya video ivuga ingamba zo kwirinda Coronavirus kugira ngo idakomeza gukwirakwira mu bantu.

Mu ngamba zijyanye n’ahahurira abantu nko ku maduka y’ubucuruzi, ntawemerewe gufungura imiryango y’iduka adafite kandagira ukarabe abantu baje kugura ibintu bakoresha bakaraba intoki n’ucuruza agakaraba mu rwego rwo kwirinda ko hari uwaba yakoze ikindi cyatuma yanduza mugenzi we virusi ya COVID-2019 mu gihe bamaze kugihererekanya.

Kugeza ubu nta muti uvura icyorezo cya COVID-19 kuko n’abafashwe nacyo bavurwa ibimenyetso bagaragaza mu rwego rwo kubafasha gukira vuba.

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.