27°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Qatar yahawe 60% mu mushinga w’Ikibuga cy’Indege cya Bugesera

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 09-12-2019 saa 19:07:19
Perezida Kagame n'abandi bayobozi bo ku ruhande rw'u Rwanda na Qatar bashyira umukono kuri aya masezerano

Leta ya Qatar yahawe 60% mu mushinga w’ikibuga mpuzamahanga cy’indege kirimo kubakwa i Bugesera mu murenge ya Juru na Rilima.

Amasezerano yasinywe kuri uyu wa 9 Ukuboza 2019 i Kigali, hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Qatar Airways.

Ayo masezerano akubiyemo imikoranire hagati y’impande zombi, mu nzego eshatu ari zo kubaka (build) kiriya kibuga, kukigiraho uruhare (own) ndetse no kugikoresha (operate).

Qatar Airways yemeye gufata 60% muri uwo mushinga wa Miliyari imwe na Miliyoni 300 z’Amadolari.

Ikibuga cy’Indege cya Bugesera kirimo kunozwa ku buryo kizagira ubushobozi bwo kwakira abagenzi Miliyoni 7 ku mwaka, mu gihe mu cyiciro cya kabiri kizateza imbere ku buryo kibasha kwakira abagenzi Miliyoni 14 ku mwaka uhereye mu mwaka wa 2032.

Guverinoma y’u Rwanda ihamya ko amasezerano yasinywe uyu munsi hagati y’impande zombi ari inkingi ya mwamba mu iterambere ry’urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere ku Rwanda, ndetse no gushimangira umubano mwiza u Rwanda rusanzwe rufitanye na Qatar.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.