Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Politiki | Mu Rwanda

U Rwanda rwavuye aho rwari ruzwi nk’igihugu cy’amahano - Mushikiwabo   

  Yanditswe na MUGABO LAMBERT
 4 months ago

 
 

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo yatanze ingingo zigaragaza aho u Rwanda ruri n’aho rwifuza kugana, avuga ko cyahoze ari igihugu cyari cy’izwi nk’icyamahano, kiri mu bwigunge.

Ni mu kiganiro kivuga ku ho u Rwanda rwifuza kugera cyabaye ku munsi wa kabiri ari na wo wa nyuma w’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano. Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko inzira ikiri ndende ku Rwanda, ariko na none ko aho ruvuye ari kure.

Ati “Mu myaka 22 ishize u Rwanda rwavuye aho rwari ruzwi nk’igihugu cy’amahano. Twavuye ku gihugu kirangwa n’ubwinguge, tujya ku gihugu cyafunguye imitekerereze n’imipaka, u Rwanda abarubayemo kera bararuzi, gusohoka mu gihugu ku Munyarwanda, kwinjirwamo nk’umunyamahanga, byari ibintu bikomeye cyane.”

Akavuga ko ibi byose byahindutse, abanyamahanga binjira mu Rwanda, kandi byaba ngombwa hakabaho gufatanya.

Ati “Kuva mu mwaka wa 2011, tumaze kwakira misiyo z’ibihugu n’abantu ku giti cyabo zigera kuri 54. Abanyarwanda bajya ahandi kubigiraho, kandi n’abanyamahanga baza mu Rwanda kurwigiraho.”

Iterambere mu mibanire mpuzamahanga naryo ryagarutsweho, Mushikiwabo avuga ku mibanire n’ibihugu bya hafi nko mu miryango ya EAC, COMESA, AU, n’indi.

Ati “Aha ngaha twateye intambwe ndende cyane, imibanire n’amahanga irakomeza kwagura imbibi z’u Rwanda”.

Yerekanye ko ibihugu bifite ambasade mu Rwanda, byari 17 muri 2014, none ubu ni 28. Naho Ambasade z’u Rwanda mu mahanga ubu ni 34 zivuye kuri 13. Abahagarariye inyungu z’u Rwanda batari Abanyarwanda cyane cyane mu bucuruzi, bari mu bihugu 17.

Mushikiwabo yabwiye abitabiriye Umushyikirano 2016 ko gushakira u Rwanda inshuti, bitabagaho kera, ububanyi n’amahanga bwabaga ari za ambasade gusa.

Ati “Ibyinshi twabikoze nk’Abanyarwanda ariko dufatanyije n’abanyamahanga benshi. Izi nshuti, zigizwe n’imiryango n’abantu ku giti cyabo, n’abayobozi b’ibihugu.”

Yagarutse ku kwegera Abanyarwanda batuye mu mahanga, avuga ko igikorwa cyo kubegera kiba buri mwaka “Rwanda Day” ari umwihariko wa Perezida Kagame.

Kugira ngo u Rwanda rukomeze gutera imbere, Mushikiwabo yavuze ku gushyira ingufu mu mikorere, kumenya aho ubukungu bw’Isi bugana, kugira ngo u Rwanda rufashwe kujyana n’igihe. Ati “Uko tugenda dutera imbere, bidusaba gukurikiranira hafi aho isi igana.”

Mushikiwabo yongeyeho ko kuri ubu hariho gukorana mu buryo burushijeho ku bashinzwe ubukungu n’abashinzwe ubutwererane mu rwego rwo kuganira n’ibihugu bikorana n’u Rwanda by’inshuti, hagamijwe kugabanya no gukuraho inkunga u Rwanda rugenerwa.

 

Comments

 
 
U Rwanda rukeneye abanyamakuru baharanira ukuri –Minisitiri Kaboneka
U Rwanda rukeneye abanyamakuru baharanira ukuri –Minisitiri Kaboneka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Kaboneka Francis yavuze ko umunyamakuru u Rwanda rwifuza ari uhagarara ku kuri kw’igihugu akanaharanira ahazaza heza hacyo. Ibi yabitangaje mu muhango wo kwibuka (...)

 USA yatangiye kohereza intwaro hafi ya Koreya Ruguru
USA yatangiye kohereza intwaro hafi ya Koreya Ruguru

Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) yatangiye kohereza bimwe mu bice bigize igitwaro gikumira ibisasu bya misile muri Koreya y’Epfo kuri uyu wa Kabiri; nyuma y’uko Koreya ya Ruguru yongeye gutera (...)

Angola: Perezida Dos Santos yatangaje umusimbura nyuma y’imyaka 37 ari ku butegetsi
Angola: Perezida Dos Santos yatangaje umusimbura nyuma y’imyaka 37 ari ku butegetsi

Perezida wa Angola, Eduardo dose Santos yatangaje kuri uyu wa Gatanu ko atazongera kwiyamamaza ashyiraho Minisitiri w’Ingabo nk’umukandida uzamusimbura. Dos Santos w’imyaka 74, yayoboye Angola (...)

Perezida Kagame arakira indahiro z’abagize guverinoma nshya
Perezida Kagame arakira indahiro z’abagize guverinoma nshya

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame arakira indahiro z’abaminisitiri n’abandi bayobozi bagize guverinoma yavuguruwe ku wa kabiri ku ya 4 Ukwakira 2016. Iyo guverinoma iyobowe na (...)

Trump na Hillary mu kiganiro mpaka cya kabiri ni inde uzatsinda?
Trump na Hillary mu kiganiro mpaka cya kabiri ni inde uzatsinda?

Abakandida bahatanira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump na Hillary Clinton baraye bagize ikiganiro mpaka. Mu kiganiro cya Mbere Trump yatsinze Hillary Ikiganiro mpaka cya (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.