Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Politiki | Mu Rwanda

U Buhinde: Perezida Kagame yitabiriye inama mpuzamahanga ku bucuruzi (Amafoto)   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 1 month ago

 
 

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yitabiriye inama mpuzamahanga ku iterambere ry’ubukungu irabera mu gace ka Gujarat mu Burengerazuba bw’u Buhinde kuri uyu wa 9 Mutarama 2017.

Umukuru w’igihugu yitabiriye ubutumire bwa Minisitiri w’u Buhinde, Narendra Modi, aho biteganyijwe ko bagirana n’ibiganiro.

Inama ya Vibrant Gujarat Global Summit ibaye ku nshuro ya munani, ifite insanganyamatsiko igira iti “iterambere ry’ubukungu n’imibereho birambye.” Igamije kuzamura ishoramari muri Leta ya Gujarat.

Perezida Kagame azatanga ikiganiro ku bukungu n’ishoramari mu Rwanda avuge kuri gahunda za leta zo gufngurira abashoramari bo mu mahanga amarembo.

Iyi nama izahuza abakuru b’ibihugu, abaminisitiri, abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi, abakuriye inzego zifata ibyemezo, abayobozi b’inzego mpuzamahanga, abarimu muri za kaminuza n’abashakashatsi bose baturutse mu bihugu bitandukanye ku Isi.

Undi mukuru w’igihugu wo mu karere witabiriye iyo nama ni Uhuru Kenyatta.

 

Comments

 
 
Angola: Perezida Dos Santos yatangaje umusimbura nyuma y’imyaka 37 ari ku butegetsi
Angola: Perezida Dos Santos yatangaje umusimbura nyuma y’imyaka 37 ari ku butegetsi

Perezida wa Angola, Eduardo dose Santos yatangaje kuri uyu wa Gatanu ko atazongera kwiyamamaza ashyiraho Minisitiri w’Ingabo nk’umukandida uzamusimbura. Dos Santos w’imyaka 74, yayoboye Angola (...)

Perezida Kagame arakira indahiro z’abagize guverinoma nshya
Perezida Kagame arakira indahiro z’abagize guverinoma nshya

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame arakira indahiro z’abaminisitiri n’abandi bayobozi bagize guverinoma yavuguruwe ku wa kabiri ku ya 4 Ukwakira 2016. Iyo guverinoma iyobowe na (...)

Trump na Hillary mu kiganiro mpaka cya kabiri ni inde uzatsinda?
Trump na Hillary mu kiganiro mpaka cya kabiri ni inde uzatsinda?

Abakandida bahatanira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump na Hillary Clinton baraye bagize ikiganiro mpaka. Mu kiganiro cya Mbere Trump yatsinze Hillary Ikiganiro mpaka cya (...)

 Kenya: Perezida Kagame yitabiriye inama ku buhinzi
Kenya: Perezida Kagame yitabiriye inama ku buhinzi

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu, ari i Nairobi mu gihugu cya Kenya aho yitabiriye ihuriro ku mpinduramatwara mu birebana n’ubuhinzi butangiza ibidukikije ku mugabane wa (...)

Perezida Kagame  na Kabila  barahurira mu mujyi wa Rubavu
Perezida Kagame na Kabila barahurira mu mujyi wa Rubavu

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, kuri uyu wa 12 Kanama 2016 yahuye n’uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila mu mujyi wa Rubavu. Biteganyijwe ko Perezida Kagame (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.