Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Politiki | Mu Rwanda

Perezida Kagame yanenze abakabya mu gushima ibyo u Rwanda rwagezeho   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 2 months ago

 
 

Ijambo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze asoza inama y’Umushyikirano ya 14 ryibanze ku mitangire ya serivisi, aho u Rwanda rushaka kugera, no kutirara ngo abantu bishimire ibyagezweho ntibakomeze gukora.

Umukuru w’Igihugu yabwiye abitabiriye inama y’Umushyikirano ko imitangire ya serivisi mibi ari ikosa ku wayitanze n’uwayihawe, kuko uhawe serivisi mbi aba afite inshingano yo kubivuga no kubikosora.

Yatanze urugero ku buryo cyera aho yabaga mu mahanga abantu bari baracengewe n’umuco wo guhwitura abatanga serivisi mbi, cyane cyane abashoferi.

Ati “Kera mu bihugu twabagamo hanze, abantu bari barigishijwe kuvuga ngo niba muri modoka mukabona umushoferi yiruka mufite uburenganzira bwo kumubwira ngo genda buhoro! Bakabanza bakanareba niba atanasinze basanga yanyoye iyo ntibayigemo. Nabwo yaba atasinze ariko ari kwihura bakamwegera bakamubwira bati genda buhoro yakwanga bakamuhambira.”

Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda kutumva ko gutera imbere k’u Rwanda ari urugendo rurerure, asaba ko ibishoboka bikorwa vuba nta gutegereza maze n’ibidashoboka bikamenyekana hakiri kare.

Ati “Isomo dukura mu iterambere twagezeho nuko bishoboka. Niba bishoboka reka tubikore. Ibishoboka tugomba kubikora tukanashaka inzira itugeza ku bigoranye. Ntacyatubuza gukora ibishoboka. Tugomba guhora twumva uburemere by’ibyo dukora bishoboka ndetse n’ingaruka ziza iyo tutabikoze.”

Kagame yavuze no ku bantu bakunda gutaaka cyane ibyo u Rwanda rwagezeho bagakabya, abasaba kujya bashyira mu gaciro, bakavuga ibikwiye ibidakwiye bakabyihorera.

Yagize ati” Hari ikintu cyo kwinenga nagumye ndwana no kukihorera ariko umutima ugumya umbwira uti ‘urarwana n’iki wabivuze’ : Hari byinshi twakoze byishimirwa, ariko ntabwo nakongeraho na rimwe ngo ‘ariko murabizi turi ibitangaza murabizi ngo abantu baza no kutureba!.

“Ibyiza jya ureka abandi babivuge ariko ntukabyivugire. Iyo uvuga ngo abantu baza kukwigiraho, n’ibyo udakora neza se babikwigiraho? Kwanza nta n’ubwo tubikora ngo badushime. Ariko mujye mugarukira aho, nahoze kare hari abo nshaka kubwira nti rekera aho. Ariko nkavuga nti ni umwanya wanyu, reka ndeke bakomeze. N’ibyo mwitirira perezida buri kanya, … perezida nubwo yaba igitangaza ntacyo yageraho adafite abantu bamufasha.”

 

Comments

 
 
Angola: Perezida Dos Santos yatangaje umusimbura nyuma y’imyaka 37 ari ku butegetsi
Angola: Perezida Dos Santos yatangaje umusimbura nyuma y’imyaka 37 ari ku butegetsi

Perezida wa Angola, Eduardo dose Santos yatangaje kuri uyu wa Gatanu ko atazongera kwiyamamaza ashyiraho Minisitiri w’Ingabo nk’umukandida uzamusimbura. Dos Santos w’imyaka 74, yayoboye Angola (...)

Perezida Kagame arakira indahiro z’abagize guverinoma nshya
Perezida Kagame arakira indahiro z’abagize guverinoma nshya

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame arakira indahiro z’abaminisitiri n’abandi bayobozi bagize guverinoma yavuguruwe ku wa kabiri ku ya 4 Ukwakira 2016. Iyo guverinoma iyobowe na (...)

Trump na Hillary mu kiganiro mpaka cya kabiri ni inde uzatsinda?
Trump na Hillary mu kiganiro mpaka cya kabiri ni inde uzatsinda?

Abakandida bahatanira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump na Hillary Clinton baraye bagize ikiganiro mpaka. Mu kiganiro cya Mbere Trump yatsinze Hillary Ikiganiro mpaka cya (...)

 Kenya: Perezida Kagame yitabiriye inama ku buhinzi
Kenya: Perezida Kagame yitabiriye inama ku buhinzi

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu, ari i Nairobi mu gihugu cya Kenya aho yitabiriye ihuriro ku mpinduramatwara mu birebana n’ubuhinzi butangiza ibidukikije ku mugabane wa (...)

Perezida Kagame  na Kabila  barahurira mu mujyi wa Rubavu
Perezida Kagame na Kabila barahurira mu mujyi wa Rubavu

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, kuri uyu wa 12 Kanama 2016 yahuye n’uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila mu mujyi wa Rubavu. Biteganyijwe ko Perezida Kagame (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.