Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Politiki | Mu Rwanda

Imyanzuro y’inama y’igihugu y’Umushyikirano ya 2016   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 4 months ago

 
 

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaye ku nshuro ya 14 ku ya 15-16 Ukuboza 2016, ihuza Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, abayobozi, abanyamadini, abahagarariye sosiyete sivile n’inshuti z’igihugu bose babarirwa mu 2000.

Iyi nama yafatiwemo imyanzuro 12 yatangajwe kuri uyu wa Kane, uwa mbere ni igitekerezo cyatanzwe na Perezida Kagame cyo gushyiraho itariki ntarengwa aho u Rwanda ruzaba rutagikeneye inkunga y’amahanga.

IMYANZURO Y’INAMA Y’IGIHUGU Y’UMUSHYIKIRANO:

1. Kugena igihe ntarengwa u Rwanda ruzagera ku rwego rwo kwihaza mu ngengo y’imari, dushingiye ku cyerekezo 2050, twongera umurego mu gukora cyane, kubazwa ibyo dukora no kunoza imikoranire hagati y’inzego zose.

2. Gukomeza kubaka ubudasa bw’u Rwanda bushingiye ku miyoborere myiza dukomeza kwihitiramo no gushyigikira ubuyobozi butubereye kandi bufite icyerekezo no gukomeza umuco wo kwishakamo ibisubizo, kuwumenyekanisha no kuwuhererekanya mu badukomokaho.

3. Gushimangira ubufatanye hagati y’inzego za Leta, ababyeyi, abarezi, abikorera, sosiyete civile n’imiryango ishingiye ku madini mu kurushaho kubaka umuryango nyarwanda.

4. Gushyira imbaraga mu kongerera agaciro ibikorerwa mu Rwanda no kubishara amasoko mu Rwanda no mu mahanga.

5. Gukomeza kunoza imitangire ya Servisi mu nzego za Leta no mu bikorera, abahabwa servisi mbi bakabyanga kandi bakabigaragariza ababishinzwe kugira ngo bikosorwe.

6. Gushyiraho no gushyigikira gahunda y’Urunana rw’Urungano mu turere twose tw’igihugu no kugeza gahunda y’Itorero ry’igihugu mu byiciro byose by’Abanyarwanda harimo abakuze baba mu mahanga n’ababana n’ubumuga.

7. Gutegura neza imishinga minini yo kuhira imyaka cyane cyane mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Kirehe.

8. Gushaka uburyo bwo kwegereza ibiro by’itora Abanyarwanda batuye mu mahanga.

9. Gukomeza gusigasira no kunga ubumwe bw’abanyarwanda turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside by’umwihariko mu rubyiruko.

10. Gukomeza gushyira imbaraga mu guhangana n’ibikorwa bibera mu mahanga bigamije gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

11. Gukora ubushakashatsi bugamije kumenya mu buryo bwimbitse ikibazo cy’ihungabana mu bacitse ku icumu rya Jenoside kugira ngo gifatirwe ingamba zihamye.

12. Gushakira umuti ukwiye inzitizi zibangamira irangizwa ry’imanza zisigaye zaciwe n’inkiko Gacaca ku mitungo yangijwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi

 

Comments

 
 
U Rwanda rukeneye abanyamakuru baharanira ukuri –Minisitiri Kaboneka
U Rwanda rukeneye abanyamakuru baharanira ukuri –Minisitiri Kaboneka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Kaboneka Francis yavuze ko umunyamakuru u Rwanda rwifuza ari uhagarara ku kuri kw’igihugu akanaharanira ahazaza heza hacyo. Ibi yabitangaje mu muhango wo kwibuka (...)

 USA yatangiye kohereza intwaro hafi ya Koreya Ruguru
USA yatangiye kohereza intwaro hafi ya Koreya Ruguru

Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) yatangiye kohereza bimwe mu bice bigize igitwaro gikumira ibisasu bya misile muri Koreya y’Epfo kuri uyu wa Kabiri; nyuma y’uko Koreya ya Ruguru yongeye gutera (...)

Angola: Perezida Dos Santos yatangaje umusimbura nyuma y’imyaka 37 ari ku butegetsi
Angola: Perezida Dos Santos yatangaje umusimbura nyuma y’imyaka 37 ari ku butegetsi

Perezida wa Angola, Eduardo dose Santos yatangaje kuri uyu wa Gatanu ko atazongera kwiyamamaza ashyiraho Minisitiri w’Ingabo nk’umukandida uzamusimbura. Dos Santos w’imyaka 74, yayoboye Angola (...)

Perezida Kagame arakira indahiro z’abagize guverinoma nshya
Perezida Kagame arakira indahiro z’abagize guverinoma nshya

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame arakira indahiro z’abaminisitiri n’abandi bayobozi bagize guverinoma yavuguruwe ku wa kabiri ku ya 4 Ukwakira 2016. Iyo guverinoma iyobowe na (...)

Trump na Hillary mu kiganiro mpaka cya kabiri ni inde uzatsinda?
Trump na Hillary mu kiganiro mpaka cya kabiri ni inde uzatsinda?

Abakandida bahatanira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump na Hillary Clinton baraye bagize ikiganiro mpaka. Mu kiganiro cya Mbere Trump yatsinze Hillary Ikiganiro mpaka cya (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.