Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Politiki | Mu Rwanda

Byinshi ku makosa y’umucamanza Meron ukomeje kurekura abakoze Jenoside ba ruharwa   

  Yanditswe na Dr Bizimana Jean Damascene CNLG
 1 month ago

 
 

Umucamanza Theodor Meron uyobora Urwego rw’Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga harimo n’urureba u Rwanda (Mechanism for International Criminal Tribunals), ku ya 14 Ukuboza 2016, yafashe icyemezo cyo kurekura Nahimana Ferdinand na Padiri Rukundo Emmanuel, Abanyarwanda babiri bahamwe n’icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi bari bafungiye mu gihugu cya Mali

Iki cyemezo kije gikurikira ibindi byemezo byagiye bifatwa na Theodor Meron, birimo kugira abere ba ruharwa bateguye Jenoside yakorewe Abatutsi nka Zigiranyirazo Protais, Mugenzi Justin, Mugiraneza Prosper, Jenerali Ndindiriyimana Augustin, Major Nzuwonemeye Francois Xavier.

Harimo no kubagabanyiriza ibihano Col. Theoneste Bagosora wakatiwe burundu n’urukiko rwa mbere, agahabwa imyaka 35 mu bujurire buyobowe na Theodor Meron, Col. Nsengiyumva Anatole na Capt. Ildefonse Nizeyimana. Ubu Col. Nsengiyumva na we yarafunguwe kubera igihano gito yahawe kandi ari ku isonga ry’abayoboye Jenoside mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi.

JPEG - 47.6 kb
Theodor Meron ushishikajwe no gufungura abajenosideri aho gutanga ubutabera

CNLG yamaganye icyemezo cyo kurekura abicanyi barimo benshi bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, bakaba barahamijwe icyo cyaha na TPIR/ICTR. Icyemezo nk’iki gitesha agaciro Jenoside yakorewe Abatutsi kandi kikimakaza umuco wo kudahana, ikaba ari imwe mu mpamvu nyamukuru iri ku isonga ry’icyatumye Jenoside yakorewe Abatutsi ikoranwa ubukana n’ubugome ndengakamere.

Twibutse ko kuba abicanyi bishe Abatutsi kuva mu 1959, 1963, 1973 no hagati ya 1990 na 1993 batarigeze bahanwa, ahubwo bagahembwa kugororerwa n’ubutegetsi bwariho mu Rwanda, biri mu byatumye mu 1994 bumva ko kwica Umututsi atari icyaha, bakabikora bashishikaye, nkuko Radiyo RTLM yashinzwe na Ferdinand Nahimana yabibibutsaga ubutitsa.

JPEG - 59.3 kb
Col. Theoneste Bagosora uza ku isonga mu gutegura Jenoside, nyamara yagabanyirijwe ibihano

Abajenosideri bose barekuwe ni ba Ruharwa

Umucamanza Theodor Meron amaze kurekura abajenosideri bakurikira nta n’umwe muri bo urangije igihano cye, harimo n’abari bakatiye imyaka 30, nabwo uwo mucamanza yari yarayibaganyije akayivana ku gihano cya burundu mu bujurire akayigira mikeya:

Nahimana Ferdinand: ni umwe mu bashinze RTLM. Yafunguwe ku wa 14/12/2016 akatiye imyaka 30 yavanywe kuri burundu yari yarahawe ku rwego rwa mbere. Padiri Emmanuel Rukundo: yari ashinzwe idini gatorika mu Ngabo z’u Rwanda (aumonier militaire). Yarekuwe ku wa 14/12/2016 akatiye imyaka 23 yavanywe kuri 25 yari yarahawe ku rwego rwa mbere.

Colonel Alphonse Nteziryayo: yari Prefet wa Butare. Yarekuwe ku wa 23/03/2016. Yari akatiye imyaka 25 yavanywe kuri 30 yarari yarahawe ku rwego rwa mbere. Dr Ntakirutimana Gerard: yari Diregiteri w’ibitaro bya Mugonero muri Karongi. Yafunguwe ku wa 29/04/2014. Yari akatiye igifungo cy’imyaka 25.

Cpt Innocent Sagahutu: Yari yugirije umuyobozi w’ishami ry’ubutasi ry’ingabo z’u Rwanda ryitwaga “Bataillon de reconnaissance.” Yafunguwe ku wa 13/05/2014. Yari akatiye imyaka 15 yavanywe kuri 20 yari yarahawe ku rwego rwa mbere.

Paul Bisengimana: Yari Burugumesitiri wa Komini Gikoro (Kigali). Yafunguwe ku wa 12/12/2012 akaba yari akatiye imyaka 15. Yemeye uruhare rwe muri Jenoside. Omar Serushago: Yari umuyobozi w’Interahamwe mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi. Yari akatiye imyaka 15. Yafunguwe ku wa 12/12/2012. Yemeye uruhare rwe muri Jenoside.

Colonel Tharcise Muvunyi: yari umuyobozi w’ikigo cya ba sous-officiers i Butare (ESSO). Yafunguwe ku wa 07/03/2012. Yari akatiye imyaka 12 yavanywe kuri 25. Juvenal Rugambarara: yari Burugumesitiri wa Gicumbi muri Kigali. Yafunguwe ku wa 08/02/2012. Yari akatiye imyaka 11. Yemeye uruhare rwe muri Jenoside.

Michel Bagaragaza: Yari umuyobozi mukuru w’Ikigo cya Leta gishinzwe icyayi (OCIR The). Ni we wafunguwe mbere y’abandi bose ku wa 24/10/2011. Yari akatiye igihano cy’imyaka 8; akaba yarahawe icyo gihano gito kubera ko yemeye icyaha akanafatanya n’ubutabera mu gushinja abandi bajenosideri bagenzi be.

Umucamanza Theodor Meron yirengangiza inshingano yahawe zo gushakisha ba Ruharwa batarashyikirizwa ubutabera

Urwego rw’Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyizweho n’Inama y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Amahoro ku Isi yo ku italiki ya 22 Ukuboza 2010 kugira ngo ruzakomeze imirimo ya ngombwa y’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho icyahoze ari Yugosilaviya igihe zizaba zarangije inshingano zazo.

Urwo rwego rwatangiye inshingano zarwo muri 2012. Mu nshingano rufite rwahawe n’Inama y’Umuryango w’ Abibumbye Ishinzwe Amahoro ku Isi mu cyemezo No 1966 harimo “Guhiga, gufata no gucira imanza abantu icyenda bagishakishwa n ’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda.” Jyi ni yo nshingano y’ibanze y’uru Rwego. Hakozwe WsW y’abantu icyenda baregwa n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda kuba baragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 bari batarafatwa, hasabwa ko uru Rwego rwashyira imbaraga mu kubashaka no kubacira imanza.”

JPEG - 446.5 kb
Dosiye za Bucyibaruta Laurent na Padiri Wenceslas Munyeshyaka zoherejwe mu Bufaransa, nyamara Theodor Meron nta cyo azikurikiranaho, azi neza ko n’u Bufaransa bwagize uruhare muri Jenoside

Ingingo ya 6 (3) ya sitati yarwo iteganya ko uru Rwego ruzagira uburenganzira kuri aba bantu ariko igasaba Porokireri w’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda gushyikiriza u Rwanda amadosiye ya batandatu muri abo bantu bagishakishwa.

Abo ni Fulgence Kayishema (idosiye yahawe u Rwanda ku wa 22 Gashyantare 2012); Charles Sikubwabo (idosiye yatanzwe kuri 26 Werurwe 2012); Aloys Ndimbati (idosiye ye yatanzwe kuri 25 Kamena 2012); Charles Ryandikayo (idosiye yatanzwe kuri 20 Kamena 2012), Colonel Pheneas Munyarugarama (idosiye ye yatanzwe kuri 28 Kamena 2012) na Ladislas Ntaganzwa (idosiye yatanzwe ku italiki ya 8 Gicurasi 2012, akaba yaranafatiwe muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo agashyikirizwa u Rwanda muri 2015.

Uru Rwego rwiyemeje kuzakomeza gukurikirana mu butabera abantu batatu bakurikira: Augustin Bizimana wari Minisitiri w’Ingabo muri Jenoside; Umunyemari Felicien Kabuga ufatwa nk’umwe mu bacuze umugambi wa Jenoside na Major Protais Mpiranya wayoboraga Umutwe w’abasilikare barindaga Perezida Habyarimana, bakaba barabaye abicanyi kabuhariwe, ni bo batangije Jenoside mu Mujyi wa Kigali ku mugoroba wo ku wa 06/04/1994, ako kanya indege ya Perezida Habyarimana ikimara guhanuka.

Aho kugira ngo umucamanza Theodor Meron n’Urwego ayoboye bashyire imbaraga mu gushakisha aba bicanyi no kubashyikiririza ubutabera, ashishikajwe ahubwo no gufungura abahamwe n’icyaha cya Jenoside batararangiza ibihano. Uyu mwete mubi agaragaza nta kindi uhishe uretse gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, gushyigikira umuco wo kudahana no gusonga bwa kabiri abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni imyitwarire ibangamiye ubutabera n’ubumuntu.

CNLG iributsa ko gukumira, kurwanya Jenoside no guhana abayikoze ari itegeko ku bihugu no ku bantu ku giti cyabo nkuko bikubiye mu masezerano mpuzamahanga yo kurwanya no guhana Jenoside yo mu 1948.

Kuba nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi akanama gashinzwe amahoro ku isi k’Umuryango w’ Abibumbye karafashe icyemezo cyo gushyiraho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, hashingiwe ku ngingo ya VII y’itegeko rigenga Umuryango w’Abibumbye, byafashwe nk’igisubizo ku kurwanya umuco wo kudahana.

Biratangaje rero kubona umucamanza washyizweho n’ako Kanama gashinzwe amahoro ku isi, afata ibyemezo bikavuguruza, ibyemezo bishyigikira abajenosideri, ndetse akarwanya ku mugaragaro ibyemezo byafashwe na bagenzi be bo ku rwego rwa mbere rw’Urukiko na we ubwe abarizwamo.

Kutita kuri dosiye za Padiri Munyeshyaka na Laurent Bucyibaruta kandi biri mu nshingano ze

Indi nshingano y’Urwego rw’Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga ni ugukurikirana imitangire y’ubutabera kuri dosiye z’abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi zoherejwe na TPIR mu bihugu birimo Ubufaransa n’u Rwanda.

Ku birebana n’u Rwanda, Residual Mechanim yashyizeho abakozi bahoraho bakurikirana uburyo dosiye za Uwinkindi Jean, Munyagishari Bernard na Ladislas Ntaganzwa ziburanishwa mu Nkiko z’u Rwanda.

Ariko ku birebana na dosiye za Bucyibaruta Laurent wari Perefe wa Gikongoro muri Jenoside na Padiri Wenceslas Munyeshyaka uregwa icyaha cya Jenoside yakoreye mu Mujyi wa Kigali, zoherejwe mu Bufaransa na ICTR kuva muri 2007, usanga nta cyo Residual Mechanism izikurikiranaho.

Kuva izi dosiye zashyikirizwa Ubufransa nta cyo ubutabera bw’iki gihugu bwazikozeho kigaragara uretse gufata icyemezo muri 2015 cyo kureka gukurikirana Padiri Munyeshyaka kandi Residual Mechanism iyoborwa na Theodor Meron ikaba nta cyo yigeze ivuga kuri icyo cyemezo kinyuranyije cyane n’ibyaha bikomeye Munyeshyaka yakoze nkuko bigaragara muri dosiye ICTR ubwayo yashyikirije Ubufaransa.

Iyi myitwarire irerekana ko Theodor Meron nta gaciro na gato aha dosiye za Bucyibaruta na Munyeshyaka, ahubwo ashishikajwe no kurekura abajenosideri bahamijwe kuba ku isonga y’abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni imyitwarire ibangamiye ubutabera Meron akwiye kubazwa; Umuryango w’Abibumbye ukaba ukwiye gufata icyemezo cyihuse cyo gukura uyu mucamanza kuri izi nshingano zireba imicungire ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibyemezo n’imyitwarire ya Judge Meron biri mu murongo weruye wo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Umuryango w’Abibumbye ukwiye kwibuka ko ari wo ubwawo wemeje iyo Jenoside mu cyemezo 955 (1994) kandi ukaba waranafashe icyemezo 2150 (2014) gisaba ibihugu byose guhana abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Na Judge Meron ari muri uyu murongo.
Umusozo

Umuryango mpuzamahanga watereranye Abanyarwanda igihe Abatutsi bicwaga kandi uhafite ingabo, uyu munsi na none ubutabera mpuzamahanga bukaba butesha agaciro Jenoside burekura abayiteguye bakayishyira mu bikorwa, bigomba kwamaganirwa kure.

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) yamaganye ibyemezo bifatwa n’umucamanza Theodor Meron, igasaba ko hakorwa yuba iperereza ku mikorere ye no ku byemezo yafashe mu nyungu z’abajenosideri, cyane ko byagaragaye ko ashyira igitutu ku bandi bacamanza mu kubahatira kurekura abo ashaka.

Akanama gashinzwe amahoro ku isi k’Umuryango w’Abibumbye, gakwiye ku buryo bwihutirwa gufata umwanzuro urengera inyungu z’ubutabera.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Perezida Kagame arakira indahiro z’abagize guverinoma nshya
Perezida Kagame arakira indahiro z’abagize guverinoma nshya

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame arakira indahiro z’abaminisitiri n’abandi bayobozi bagize guverinoma yavuguruwe ku wa kabiri ku ya 4 Ukwakira 2016. Iyo guverinoma iyobowe na (...)

Trump na Hillary mu kiganiro mpaka cya kabiri ni inde uzatsinda?
Trump na Hillary mu kiganiro mpaka cya kabiri ni inde uzatsinda?

Abakandida bahatanira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump na Hillary Clinton baraye bagize ikiganiro mpaka. Mu kiganiro cya Mbere Trump yatsinze Hillary Ikiganiro mpaka cya (...)

 Kenya: Perezida Kagame yitabiriye inama ku buhinzi
Kenya: Perezida Kagame yitabiriye inama ku buhinzi

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu, ari i Nairobi mu gihugu cya Kenya aho yitabiriye ihuriro ku mpinduramatwara mu birebana n’ubuhinzi butangiza ibidukikije ku mugabane wa (...)

Perezida Kagame  na Kabila  barahurira mu mujyi wa Rubavu
Perezida Kagame na Kabila barahurira mu mujyi wa Rubavu

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, kuri uyu wa 12 Kanama 2016 yahuye n’uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila mu mujyi wa Rubavu. Biteganyijwe ko Perezida Kagame (...)

Amateka y’umuryango AU wateranyiriye ibihugu bisaga 50 mu Rwanda
Amateka y’umuryango AU wateranyiriye ibihugu bisaga 50 mu Rwanda

Inama ya 27 y’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Afurika, AU yateraniye i Kigali mu Rwanda kuva ku ya 10 kugeza ku ya 18 Nyakanga 2016. Uyu muryango, uhuza ibihugu bya Afurika, abakuru babyo na za (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.