Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Politiki | Mu Mahanga

Malawi yatangiye iperereza ku bakekwaho Jenoside 36 bari ku butaka bwayo   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 1 month ago

 
 

Leta ya Malawi yatangaje ko iri gukora iperereza no gukurikirana Abanyarwanda bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bari ku butaka bwayo.

Kugeza ubu uwafashwe ni umucuruzi Vincent Murekezi, wahungiye muri Malawi amaze guhamwa n’icyaha cya Jenoside mu nkiko Gacaca.

Murekezi, ufungiwe muri gereza ya Maula mu mujyi wa Lilongwe; azabanza aburanishwe ku byaha bitandukanye birimo ruswa no gukwepa imisoro, hanyuma Leta z’ibihugu byombi zige ku buryo yakoherezwa kuburanira mu Rwanda.

Yari amaze imyaka 20 ahungira mu bihugu bitandukanye akoresheje pasiporo y’impimbano n’amazina atandukanye.

JPEG - 217.6 kb
Chisamile (hagati) avuga ko batangiye iperereza ku bakoze Jenoside bihishe muri Malawi

Benshi mu bakoze Jenoside baburanishirijwe mu Rwanda bahabwa ubutabera, ariko abandi nabo benshi kandi bishoboye bacikira mu bihugu bitandukanye biyise impunzi. U Rwanda ruvuga ko muri Malawi hari 36.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasabye ko bafatwa bakoherezwa mu gihugu. Mu cyumweru gishize , abaharanira uburenganzira bwa muntu barimo uwitwa Billy Mayaya batangiye kotsa igitutu Leta ya Malawi ngo itangire ikurikirane abakekwaho Jenoside.

Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe umutekano w’imbere muri Malawi, Beston Chisamile, yabwiye Capital FM dukesha iyi nkuru ko guverinoma yatangiye gukora iperereza mu Banyarwanda bari muri icyo gihugu ngo barebe umubare w’abakekwaho Jenoside uko ungana.

Ati “Kuri ubu nta bintu byinshi natangaza gusa twatangiye iperereza kuri iyi ngingo ikizavamo tuzakibamenyesha.”

Igihugu cya Malawi kivugwaho gucumbikira Abanyarwanda benshi bakekwaho Jenoside, bakinjiyemo banyuze ku mipaka yacyo idacunzwe neza no ku bayobozi na polisi bamunzwe na ruswa.

Mu mwaka wa 2015 wonyine, ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwohereje inyandiko zitanga ibirego 24 muri Malawi.

 

Comments

 
 
USA: Urukuta rwa Trump, ruzatwara miliyari 21 $, ruzubakwa mu myaka itatu
USA: Urukuta rwa Trump, ruzatwara miliyari 21 $, ruzubakwa mu myaka itatu

Urukuta Perezida wa Leta Zunza z’Ubumwe za Amerika, Donald Trump ateganya kubaka ku mupaka w’icyo gihugu na Mexico ruzatwara miliyari 21.6 z’amadorali naho imirimo yo kurwubaka ibe mu gihe cy’imyaka (...)

Somalia: Abadepite batoreye Perezida mushya ‘Farmajo’mu bubiko bw’indege
Somalia: Abadepite batoreye Perezida mushya ‘Farmajo’mu bubiko bw’indege

Abagize inteko ishinga amategeko ya Somalia batoreye Mohamed Abdullahi Farmajo kuba Perezida wa Somalia ku wa Gatatu ku ya 8 Gashyantare 2017. Ni amatora yabereye mu bubiko bw’indege bw’ikibuga (...)

Perezida wa Guinea, Alpha Conde ni we muyobozi mushya wa AU
Perezida wa Guinea, Alpha Conde ni we muyobozi mushya wa AU

Perezida wa Guinea Conakry yasimbuye Idriss Deby Itno wa Tchad ku buyobozi bw’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, AU, mu muhango wabereye ku cyicaro cya AU, i Addis Ababa muri Ethiopia kuri uyu wa 30 (...)

Mexico yanze kwishyura urukuta Trump agiye kubaka ku mupaka wayo na USA
Mexico yanze kwishyura urukuta Trump agiye kubaka ku mupaka wayo na USA

Perezida Donald Trump, ejo hashize yasinye itegeko ryo gutangira kubaka urukuta ku mupaka wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Mexico rwo gukumira abimukira badafite ibyangombwa no gukaza umutekano (...)

Irahira rya Donald Trump ni ryo rihenze kurusha ayandi mu mateka ya USA
Irahira rya Donald Trump ni ryo rihenze kurusha ayandi mu mateka ya USA

Ibirori by’irahira rya Donald Trump ni byo byambere bihenze mu mateka ya USA Donald Trump ararahirira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa 20 Mutarama 2017, mu birori birabera mu (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.