Polisi y’u Rwanda yasubukuye ibizamini byo gutwara ibinyabiziga

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 27-10-2020 saa 18:54:12

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko guhera tariki ya 02 Ugushyingo 2020, ishami ryayo rishinzwe umutekano wo mu muhanda rizasubukura ikoreshwa ry’ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga, iz’agateganyo n’iza burundu.

Abiyandikishije bagahabwa gahunda mbere y’uko ibizamini bisubikwa muri Werurwe ni bo bazaherwaho. Urutonde rw’abazakora, aho bazakorera n’amatariki bazakoreraho bizajya bitangazwa mbere.

Polisi y’u Rwanda kandi yatangaje ko abafite amashuri yigisha gutwara ibinyabiziga ku bifuza gukorera impushya za burundu bahita batangira kwigisha, mu gihe abigisha amategeko y’umuhanda bazatangira kwigisha tariki ya 02 Ugushyingo 2020, amashuri yongeye gufungura.

Ibyo byose go bizakorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19, harimo kwambara neza agapfukamunwa, gukaraba intoki neza kandi kenshi, no guhana intera hagati y’abantu aho ibizamini bikorerwa.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

2 Comments on “Polisi y’u Rwanda yasubukuye ibizamini byo gutwara ibinyabiziga”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.