18°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Perezida wa Centrafrique yakiriye ubutumwa bwa Perezida Kagame

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 09-01-2021 saa 01:16:44

Perezida wa Repubulika ya Centrafrique Faustin-Archange Touadéra, yakiriye ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame bujyanye n’ibikorwa bitandukanye birebana n’ubufatanye ibyo bihugu byombi bifitanye bigamije kugarura amahoro n’umutekano muri icyo Gihugu.

Ni ubutumwa Perezida Touadéra yashyikirijwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Dr. BirutaVincent, wasesekaye ku Kibuga cy’Indege cya M’poko giherereye i Bangui mu Murwa Mukuru ku wa Gatanu tariki ya 8 Mutarama 2021.

Akigera ku Kibuga cy’indege cya M’poko yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Centrafrique Sylvie Baïpo Temon, hakurikiraho kwakirwa na Perezida Touadéra.

Nyuma y’aho Minisitiri Dr. Biruta yagiranye ibiganiro birambuye na mugenzi we Sylvie Baïpo Temon, bagaruka ku ngingo zitandukanye zijyanye n’umubano w’ibihugu byombi ukomeje gukura no gutanga umusaruro.

Mu Kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’ibiganiro Minisitiri Biruta yagize ati: “Naje muri Repubulika ya Centrafrique nzanye ubutumwa bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yageneye mugenzi we Perezida Archange Touadéra.”

Yavuze ko ubwo butumwa bujyanye n’uburyo amatora yagenze, ibibazo by’umutekano, n’ibirebana n’ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro bwa Loni ndetse n’abasirikare baherutse koherezwayo ngo barinde abari mu butumwa bw’amahoro ari na ko baharanira umutekano mu bihe by’amatora.

Minisitiri Dr. Biruta ati: “Iki gihugu kimaze iminsi mu matora, ariko kandi ni Igihugu cyagize ibibazo by’umutekano, hari ingabo za Loni ziri hano, muri zo harimo n’abasirikare b’u Rwanda, ariko kandi muzi ko mu minsi ishize twohereje izaje gufasha kurinda izo zindi ziri muri Loni kubera ko twari tuzi ko abarwanya Leta hano bitwaje intwaro bashakaga kugirira nabi by’umwihariko izo ngabo zacu ziri mu Butumwa bw’Amahoro bwa Loni.”

“[…] Hanyuma ikindi ni uko amatora yari yegereje kandi tubona ko iki Gihugu kugira ngo gitekane, ibyo bibazo byose by’umutekano bihari birangire, hagombaga gukorwa ibishoboka byose kugira ngo amatora abe. Ni na cyo rero twakoze kandi amatora yarabaye…”

Perezida Kagame yoherereje Perezida Touadéra ubutumwa nyuma y’iminsi imike cyane Komisiyo y’amatora muri icyo Gihugu itangaje ko ari we watsinze amatora, nubwo abakandida bari bahanganye bijujutiye ibisubizo byavuye mu ibarura ry’amajwi.

Kuri ubu harabura iminsi ibiri gusa kugira ngo Urukiko rw’Ikirenga rutangaze aho ruhagaze kuri ayo matora n’ibisubizo by’agateganyo byavuye mu ibaruramajwi.

U Rwanda ruzakomeza gufasha Centrafrique kwiyubaka

Minisitiri Dr. Biruta yashimangiye ko ubufatanye bw’u Rwanda n’amahanga mu guharanira ukwigira kwa Centrafrique bukomeje kuko hari gahunda yo gufasha icyo Gihugu mu nzego zitandukanye zirimo no kubaka Igisirikare n’izindi nzego z’umutekano.

Yagize ati: “Ubundi nyuma y’amatora birakwiye ko Igihugu kizubaka n’ubushobozi bwacyo, tukagifasha mu nzego zitandukanye harimo n’urwego rw’umutekano; Ingabo z’iki gihugu zikigishwa, zigahabwa ibyangombwa byose, noneho n’abaje kubafasha bakagenda babona uburyo bahava kugira ngo izo ngabo z’iki gihugu n’izindi nzego z’umutekano, bafatanyije bamaze babashe kurinda Igihugu cyabo.”

Yavuze ko urwo rugendo rutazagirwamo uruhare n’u Rwanda gusa cyane ko ku itariki ya 26 Ukuboza 2020, ibihugu bigize Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika yo hagati byemeje ko bikwiye kugira icyo bikora kugira ngo bifashe iki Gihugu guhangana n’inyeshyamba ziteza umutekano muke.

Kuva u Rwanda rwohereza ingabo zo gucunga umutekano mu bihe by’amatora y’Umukuru w’Igihugu n’abagize Inteko Ishinga Amategeko, agahenge kagarutse mu duce dutandukanye twari twaribasiwe n’inyeshyamba.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.