Perezida Paul Kagame yageneye ubutumwa mugenzi we wa DRC

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya 19-01-2021 saa 19:06:55
Perezida wa DRC, Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo (uwa 3 iburyo), Dr Biruta Vincent (uwa 4 iburyo), na Ambasaderi w'u Rwanda muri DRC Vincent Karega

Kuri uyu wa Kabiri taliki 19 Mutarama 2021, Perezida Paul Kagame yageneye ubutumwa mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Perezida, Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr. Biruta Vincent yashyikirije ubutumwa Perezida Félix-Antoine Tshisekedi i Kinshansa nkuko byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda  yatangaje ko ubutumwa bwihariye bugenewe Perezida Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo bwari bushingiye ku mubano w’ibihugu byombi, u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’ibibazo biri mu karere.

Kuri ubu, kimwe mu bigize Politiki y’ububanyi n’amahanga ya RDC harimo guharanira gusubira mu mwanya mwiza mu bijyanye n’ubutwererane n’ibihugu by’Akarere, Afurika no ku rwego mpuzamahanga.

Iyo Politiki ikomeje kongererwamo  ingufu ku buyobozi bwa Perezida Tshisekedi, yafashije u Rwanda guharanira ubumwe n’umubano mwiza n’icyo gihugu kirimo imitwe ihungabanya umutekano w’ibihugu byombi.

Ibi bihugu byombi bihuriye ku byiza nyaburanga n’imitungo kamere bitandukanye nk’Ikiyaga cya Kivu kirimo  Gaz Méthane, umugezi wa Rusizi umaze kubakwaho ingomero zihuza u Rwanda, u Burundi na RDC n’ibindi.

Mu mwaka wa 2019, Perezida Tshisekedi yavuze ko u Rwanda na RDC bikwiye gufatanya kugira ngo ayo mahirwe bihuriyeho abyazwe umusaruro ku nyungu z’abaturage bose.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr. Vincent Biruta i Kinshansa aho yajyanye ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame

Umwanditsi:

KAYITARE JEAN PAUL

One Comment on “Perezida Paul Kagame yageneye ubutumwa mugenzi we wa DRC”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.