Perezida Kagame yifuza ko amahoro agaruka muri Ethiopia

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 18-11-2020 saa 08:31:43
Perezida yagaragaje ikifuzo cy'uko amahoro n'umudendezo byagaruka muri Ethiopia

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tarki ya 18 Ugushyingo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye itsinda riyobowe na Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ethiopia Demeke Mekonnen, rimugezaho amakuru ku biri kubera muri icyo gihugu.

Amakimbirane hagati ya Guverinoma ya Ethiopia n’Ubuyobozi bw’Intara ya Tigray yatangiye gututumba mu kwezi k’Ukwakira 2020 ubwo ubuyobozi bw’umutwe wa Poritiki uharanira kubohora abaturage mu Ntara ya Tigray yo mu Majyaruguru (Tigray People’s Liberation Front /TPLF) wigometse kuri Guverinoma iyoboye Igihugu.

Uwo mutwe ushinja Guverinoma gutinza amatora yagombaga kuba yarabaye mbere, ku buryo ku ya 6 Ukwakira 2020 hagombaga kuba umuhango wo guhererekanya ubutegetsi.

TPLF yahisemo gukoresha amatora mu Ntara ya Tigray mu rwego rwo kwigomeka kuri Guverinoma, bituma Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed afata ikemezo cyo kugabanya ubushobozi bwa gisirikari ku bayobozi bw’iryo shyaka ryari rifite ingufu mu ngabo z’igihugu mu kurica intege.

Ibibazo bya Poritiki byafashe indi ntera muri Ethiopia guhera tariki ya 4 Ugushyingo 2020, ubwo Minsitiri w’Intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed yatangiye gukoresha ingufu z’amategeko n’iza gisirikare mu guhangana n’ubuyobozi bwa TPLF.

Ingabo za Leta ya Ethiopia zoherejwe mu gace ka Sanja, Intara ya Amhara , gahana imbibi n’Intara ya Tigray

TPLF ni Umutwe wa Poritiki wavukiye mu Majyaruguru y’Iburengerazuba bw’Agace ka Tigray mu mwaka wa 1975, mu myaka 16 gusa uva ku bantu babarirwa mu 10 bawushinze uhinduka ishyaka rifite n’igisirikare gikomeye muri Ethiopia.

Kuri ubu wigometse kuri Leta Minisitiri Abiy Ahmed, yahisemo gukoresha igufu z’amategeko n’iza gisirikare, avuga ko ubu nta yandi mahitamo afite uretse kugaba ibitero kuri TPLF, nyuma y’aho ingabo za Leta ziherereye mu Mujyi wa Mekelle mu Ntara ya Tigray zagabweho ibitero mu masaha y’ijoro zigatsembwa.

Izo ngabo zatewemo ibisasu bya kirimbuzi ndetse hanasenywa ububiko bw’intwaro z’ingabo za Leta ari na ko abandi bantu bavuga rumwe na Leta muri Tigray bakomeza kwibasirwa.

Minisitiri w’Intebe Abiy yatangije urugamba rwo kubohora Intara ya Tigray mu maboko ya TPLF intambara ikaba ikomeje kwaguka muri iyo Ntara, ku buryo yatangiye no kugira ingaruka ku bihugu bituranye na Ethiopia.

Mu mpera z’icyumweru gishize inyeshyamba za TPLF zateye ibisasu bya roketi muri Eritrea, mu Murwa Mukuru wa Asmara, biteza ubwumvikane buke hagati y’ibihugu byombi.

Izo nyeshyamba zanateye ibisasu ku kibuga k’indege cya Bahiri Dar giherereye mu Ntara ya Amhara no mu Mujyi wa Gondar muri Ethiopia.

Ayo makimbirane ni yo ya mbere akomeye cyane Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed, wahawe n’igihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel, ahuye na yo mu gihe k’imyaka ibiri n’igice amaze ku buyobozi.

Perezida Kagame yasangije itsinda yakiriye ikifuzo ke ku kugarura amahoro n’umudendezo muri icyo gihugu, mu gihe Abiy Ahmed we yatangaje ko yiteguye kugaba igitero cya nyuma simusiga ku bigometse muri Tigray kuko iminsi bahawe yo kuba bamanitse amaboko yarangiye.

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.