23°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Perezida Kagame yayoboye Inama ya Komite Nyobozi ya RPF-Inkotanyi

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 26-06-2020 saa 15:43:27

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Kamena 2020, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umuyobozi Mukuru (Chairman) w’Umuryango FPR-Inkotanyi Paul Kagame, yayoboye inama ya Komite Nyobozi y’uyu muryango ku rwego rw’Igihugu.

Iyi nama yahuje abanyamuryango barenga 250 bayobora inzego zitandukanye muri uyu muryango, yagarutse ku miyoborere y’Igihugu muri rusange no ku ngamba zo kurwanya icyorezo cya COVID-19.

Perezida Kagame yanavuze ko hari uburyo bw’imikorere n’imyifatire bugomba guhinduka kugira ngo u Rwanda rugere ku byo bashaka kugeraho.

Yagize ati: “Impamvu ngira ngo dukomeze tujye tuganira ibi bibazo n’aba bahari, aba batoya; nizereko byabafasha kumva ko ibihe tuganamo, Igihugu, Abanyarwanda biri mu maboko yabo. Abanyarwanda bari mu maboko yabo, Igihugu cyose muri rusange kiri mu maboko yabo. Nibatiga hakiri kare gukosora amakosa yakozwe n’ababaje imbere, ba twebwe; bakumva bayakomeje, cyangwa bakayabamo ntacyo bibatwaye, ubwo icyo gihugu kizaba gifite ibyago.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko ibi buri gihe biganirwaho ahantu henshi abantu bahurira, haba mu mwiherero, mu mushyikirano, mu nama z’umuryango FPR Inkotanyi zisanzwe no mu zindi nzego za Leta, ku buryo abantu bakwiye kuba bumva ko bishoboka kugera ku cyo bashaka kandi bakakigeraho mu buryo bwa nyabwo.

Yatanze urugero rw’ibihugu byagiye bigera ku byo bishaka bitewe n’intego byagiye byishyiriraho, yibutsa by’umwihariko abakiri bato ko kugera ku byo bashaka bisaba kwiha intego.

Ati “Abagera ku byo bashaka ni abuzuza ibyo bagomba gukora mu byo baba barahisemo gukora, mu nshingano baba barihaye. Ni abafite ikinyabupfura, ni abakora ibintu uko bikwiriye kuba bikorwa, ni abafata inshingano utabikoze uko byari bikwiye kuba bikorwa hakagira ubimubaza, bakagenda bapima intambwe batera bashakisha n’uburyo bwabashoboza no kugera ku bindi”.

 

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.