19°C , Intermittent clouds | Kigali-Rwanda

Perezida Kagame yavuze ku rugendo rw’ubuhahirane muri EAC

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 22-10-2020 saa 21:21:34

Kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Ukwakira 2020, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yitabiriye Inama ya Kabiri y’Isuzumabikorwa by’Igihembwe y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU).

Iyo nama yagarutse ku byagezweho n’imiryango ihuza uturere muri Afurika ndetse n’ibyo Umugabane wagezeho muri rusange, by’umwihariko muri ibi bihe bigoye by’icyorezo cya COVID-19.

Perezida Kagame nk’Umuyobozi w’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yagarutse ku rugendo rw’iterambere ibihugu bigize uwo muryango bikomeje kugaragaza mu guharanira ubumwe bugamije kubaka iterambere.

Yavuze ko Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba ukomeje gutera intambwe nziza mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo guhuza imipaka ndetse no kubahiriza amasezerano y’isoko rusange.

Yagize ati: “Imbogamizi nyinshi ku bucuruzi mu karere zakuweho, ndetse n’imipaka 13 ihuriweho (One stop Border Post) irakora mu Karere, harimo umwe uhuza Tanzania na Zambia.Umwaka ushize wanabaye kandi uwo guhuza ibarurishamibare mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba.”

Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko ibihugu bigize EAC byakoranye mu gushyiraho no kwemeza amasezerano ashyigikira ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu gihe cya COVID.

Hashyizweho ikoranabuhanga ryifashishwa mu gukurikirana abashoferi aho baherereye hose mu Karere rifasha kumenya abahawe ibyangombwa ko bapimwe icyorezo.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame

Yakomeje agira ati: “Izo ntambwe zose zishyira Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba mu mwanya wo kugira uruhare rufatika mu ishyirwa mu bikorwa ry’Isoko Rusange ryo ku mugabane ndetse no kubyaza umusaruro ayo masezerano y’amateka.”

Yashimangiye ko kugabana inshingano hagati y’Umuryango w’Ubumwe w’Afurika n’Imiryango ihuza uturere ari imwe mu ngingo z’ingenzi mu guharanira impinduka.

Kugabana inshingano bizafasha Afurika kugera ku ntego

Perezida Kagame yagarutse ku gaciro ko kugabana inshingano hagati y’uturere ndetse ndetse n’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika.

Yavuze ko nubwo hari byinshi twagezeho guhera mu mwaka wa 2018 igihe kigeze ngo ibyemejwe gukorwa bishyirweho iherezo.

Ati: “Intego ntikwiye gusa kuba yanditswe nk’amabwiriza ahubwo ikwiye kuba inatanga umucyo ku buryo ubuyobozi ku mugabane bwateguye ibikorwa n’uko bubikurikirana. Iyo ngingo ni ingenzi mu gushaka ubushobozi no kwirinda gusubiramo ibintu bimwe.”

Yasabye Komisiyo n’ibihugu bigize AU kwihutisha gahunda yo kugabana inshingano kugira ngo iyo nyandiko izagezwe ku nteko Rusange y’ubutaha.

Perezida Kagame kandi yashimiye ubuyobozi bwa AU ndetse n’ubwa Komisiyo yayo, abushimira uburyo bukomeje kubaka umubano mwiza n’amahanga.

Ati: “Kubaka umubano hagati y’Afurika n’Isi ni ingenzi kuri twese. Nta bwo twakomeza gukora nkaho nta cyabaye. Bitangirira ku rwego rw’uturere hanyuma bikubakwa kugeza ku rwego rw’umugabane wose.”

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.