23°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Perezida Kagame yatashye umudugudu wubatswe ahafite amateka y’urugamba

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya 04-07-2020 saa 15:00:48
Perezida Kagame yatashye umudugudu mu murenge wa Tabagwe ahafite amateka yihariye y'urugamba rwo kubohora igihugu

Umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame yatashye umudugudu w’ikitegererezo wa Gishuro wubatse mu murenge wa Tabagwe, akarere ka Nyagatare mu ntara y’Iburasirazuba ahafite amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu.

Uyu mudugudu uherereye mu gace ingabo zahoze ari iza RPA zafashe ubutaka bwa mbere mu Rwanda.

Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego za Leta zubatse uyu mudugudu uzacumbikirwamo imiryango 64, aho buri muryango wahawe inzu ifite ibyumba bibiri, uruganiriro, ubwogero n’ubwiherero.

Perezida wa Repubulika yatemberejwe muri uyu mudugudu ari nako agaragarizwa ibikorwa binyuranye biwurimo.

Umudugudu wa Gishuro watashywe nyuma y’imidugudu ya Rweru, Horezo, Karama na Shyira yatashywe mu myaka ishize.

Mu butumwa Perezida Kagame yageneye Abanyarwanda kuri uyu munsi bizihizaho kwibohora ku nshuro ya 26, yavuze ko ibi bikorwa byubatswe byerekana ko nyuma y’ubutegetsi bubi igihugu cyagize, ubu Abanyarwanda banganya uburenganzira ku gihugu cyabo.

Yagize ati : “Uyu munsi twatashye ibikorwa by’amajyambere hirya no hino mu gihugu, ibi bikorwa birageza serivisi ku banyarwanda aho batuye, bigamije kandi kuzamura imibereho ya buri wese no guha agaciro buri muturarwanda. Nyuma y’imyaka myinshi ya politiki mbi y’ubusambo n’urwango, twongeye kubaka igihugu cyacu twese kitari icya bamwe”.

Mu murenge wa Tabagwe Perezida Kagame yatashye n’ikigo cy’amashuri cya Tabagwe kirimo amashuri abanza n’ayisumbuye n’ikigo nderabuzima cya Tabagwe.

Umwanditsi:

KAYITARE JEAN PAUL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.