21°C , Mostly clear | Kigali-Rwanda

Perezida Kagame yashimiye Perezida Macron n’abandi baganiriye kuri #COVID19

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 03-04-2020 saa 16:53:32

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashimiye abayobozi bakomeye ku Isi bagiranye ikiganiro k’ingirakamaro  kuri terefoni cyagarutse ku buryo bwihuse guhangana n’icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19).

Abayobozi baganiriye na Perezida Kagame barimo  Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, Perezida wa Banki y’Isi David Malpass,  Umuyobozi w’Ikigega Mpuzamahanga k’Imari (IMF) Kristalina Georgieva ndetse na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed.

Perezida Kagame yavuze ko icyo kiganiro cyagarutse ku buryo hakenewe ingamba zidasanzwe, zihuse kandi zishoboka zafasha Isi mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19, gikomeje kwibasira ubuzima n’ubukungu by’abatuye Isi.

Yagize ati: “Mwakoze ku musanzu wanyu kandi tuzakomeza gukorana duharanira kurenga ibyago biri imbere.”

Abakurikirana Perezida Paul Kagame ku rubuga rwa Twitter bamushimiye ku muhate akomeje kugaragaza mu guharanira ko haboneka ibisubizo birambye byo guhashya Koronavirusi mu Rwanda, muri Afurika no ku Isi muri rusange.

 

Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n’aba bayobozi, nyuma y’aho IMF igeneye u Rwanda inguzanyo ya miriyari zisaga 104 z’amafaranga y’u Rwanda (miriyoni 109 z’amasolari y’Amerika), akaba ari cyo gihugu cya mbere kigenewe iyi nkunga igamije gusubiza ku murongo ubukungu bw’u Rwanda, no gukomeza gukumira Koronavirusi.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

2 Comments on “Perezida Kagame yashimiye Perezida Macron n’abandi baganiriye kuri #COVID19”

  1. Ni ishema, umugisha n’amahirwe twagize nk’abanyarwanda kuba Imana yaraduhaye umuyobozi w’igihugu uzi ubwenge w’umuhanga wuzuye ubupfura, ukora inshingano ze zose ashinzwe atabitewe n’uko ari inshingano ze gusa, ahubwo abitewe n’urukundo afitiye u Rwanda, abanyarwanda n’isi muri rusange. Imana ikomeze kubungura ubwenge, duhangane n’iki cyorezo, kandi ku bw’ubufatanye no kumvira inama tugirwa n’inzego zibifite mu nshingano; tuzarenga ibi byose. I’m proud to be Rwandan!

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.