17°C , Partly cloudy | Kigali-Rwanda
Ba ambasaderi 10 baje guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda ni bo bakiriwe n'Umukuru w'Igihugu ku munsi w'ejo hashize

Perezida Kagame yakiriye Ba Ambasaderi 10 bashya

Yanditswe na TWAGIRA WILSON

Ku ya 17-01-2018 saa 06:55:18

Ejo hashize ba ambasaderi 10 bakiriwe na Perezida Paul Kagame bamushyikiriza impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo ndetse n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda.

Ba ambasaderi 10 baje guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda ni bo bakiriwe n’Umukuru w’Igihugu ku munsi w’ejo hashize

Nyuma yo kwakirwa no gushyikiriza Perezida Kagame impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda, Ambasaderi Nicola Bellomo ugiye guhagararira Umuryango w’ibihugu by’i Burayi mu Rwanda, avuga ko yiteguye kurushyigikira no mu bihe ruzaba rwatangiye kuyobora Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe.

Amb.  Ouumar Daou uhagarariye igihugu cya Mali mu Rwanda, we yavuze ko nubwo ari ubwa mbere igihugu cya Mali kigize Ambasade mu Rwanda ifite ikicaro i Kigali yashimishijwe no kuba igihugu ke cyarayihafunguye, kandi akaba ari we ubaye Ambasaderi wacyo mu Rwanda.

Ati “Nzaharanira icyatuma umubano ibihugu byombi bifitanye ukomera mu nyungu z’abaturage b’ibihugu byombi. U Rwanda ni igihugu gitera imbere, igihugu gitangaje, igihugu k’ikitegererezo mu byo gikora byose mu iterambere ry’ubukungu, mbese uyu munsi u Rwanda ni ikitegererezo ku banyafurika bose.

Ku bwange nk’ambasaderi wa Mali mu Rwanda, nzashyira imbaraga mu gushimangira cyane  umubano uri hagati y’ibihugu byombi.”

Muri abo ba Ambasaderi harimo kandi Julia Pataki uhagarariye igihugu cya Rumaniya, azaba afite ikicaro i Nairobi muri Kenya, Konstantinos Moatsos, uhagarariye u Bugereki akazagira ikicaro i Nairobi muri Kenya.  Rakiatou Mayaki, uhagarariye Niger, akazagira ikicaro i Pretoria muri Afurika y’Epfo, Seyed Morteza Mortazavi uhagarariye Iran we akazagira ikicaro i Kampala muri Uganda. Nicola Bellomo, uhagarariye Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi azagira ikicaro i Kigali mu Rwanda, Abdalla Hassan Eisa Bushara uhagarariye Sudani, akazagira ikicaro i Kigali mu Rwanda, Ahemd Samy Mohamed El-Ansary, uhagarariye Misiri akazagira ikicaro i Kigali mu Rwanda, we akaba asimbuye Amb Negma wahoze ahagarariye Misiri mu Rwanda.

TANGA IGITEKEREZO

One Comment on “Perezida Kagame yakiriye Ba Ambasaderi 10 bashya”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *