22°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Perezida Kagame: Abanyarwanda bazahora biteguye kurinda ibyo bubatse

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 07-04-2021 saa 21:47:43

“U Rwanda rushobora kuba rudakize cyane cyangwa rutamerewe neza cyane, kandi ni byo dushobora kugira intege nkeya, amikoro n’ubushobozi buke nk’ibindi bihugu. Ariko nanone tuzi uko duhangana n’ibibazo byacu.”

Ayo ni amagambo ya Perezida wa Repuburika y’u Rwanda Paul Kagame, akubiye mu butumwa yagejeje ku Rwanda n’Isi mu gihe co gutangira icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rumaze kugera kuri byinshi kandi byivugira ku buryo ntawuzongera kwemera ko ibyagenzweho byangizwa n’abahungabanya umutekano cyangwa abatarwifuriza ibyiza.

Yashimangiye ko nubwo hakiri intege nke z’ubushobozi, Abanyarwanda bazi nanone uko bahangana n’ibibazo byabo kandi, bafite imbaraga kandi batatezuka ku ntego yo kwiteza imbere kuko ibimaze kugerwaho byivugira.

Urugero Umukuru w’Igihugu yatanze ni ibikorwa remezo by’ubuzima birimo ibitaro amazi n’amashanyarazi no kwakira abashyitsi neza, hakaba n’ibindi bitagaragarira amaso bihindura imibereho myiza y’Abanyarwanda biri mu mitima y’abaturage.

Ibyo ngo byatumye Abanyarwanda bakomeza gutera intambwe uko imyaka iza indi igataha kugeza ubu icyizere hagati y’abayobozi n’abaturage kikaba kimeze neza, mu myumvire myiza no guhanga udushya no guharanira kwigira.

Perezida Kagame yavuze ko ishema ryo kubona amateka u Rwanda rwanditse ritera Abanyarwanda kwiyubaka kugeza no hanze y’imbibi z’Igihugu, kandi icyizere kuri bose kikaba ari cyo gitera imbaraga zo gukomeza gukora, avuga ko Abanyarwanda bamaze kugera kuri byinshi kandi by’agaciro bagomba kurinda, ibyo bigasaba guhora bari maso, kwisuzuma no kuba inyangamugayo.

Yavuze kandi ko n’ubwo amajyambere yaba amaze imyaka myinshi igera no mu 100 ashobora guhanagurika mu mwanya muto kandi ko hari ingero mu bihugu byinshi byagaragayemo kandi byari byarateye imbere.

Ati “Abanyarwanda twiteguye kurinda ibyo twubatse nta kuzuyaza, kandi ntawe twiseguraho kimwe n’ibindi bihugu byose, u Rwanda rufite uburenganzira bwo gukoresha uburyo bwose bwemewe, mu guhangana n’ibitero byibasira abaturage bacu”. Igihe cyose bishoboka abashaka kuduhungabanyiriza amahoro bazajya bashyikirizwa ubutabera kandi kugendera ku mategeko ni ingingo itagibwaho impaka”.

Aho bishoboka hose, abahungabanya u Rwanda bazagezwa imbere y’ubutabera

Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda badashobora kwemera imikino ishyira ubuzima bwabo n’iterambere ry’Igihugu mu kaga. Yavuze ko ubu hari imanza ziri mu nkiko zo mu Rwanda ziburanisha bamwe bagize udutsiko tw’iterabwoba ritandukanye, ariko ugasanga hari bamwe muri bo bavuga ko bafashwe mu buryo budakurikije amategeko.

Yavuze ko niba hari abibaza uko bamwe mu bahungabanyije umutekano w’u Rwanda bafashwe bagashyikirizwa ubutabera, ibyo byazasuzumwa ukwabyo kuko ikiruta ikindi ari ukubageza mu butabera, nubwo baba baraje mu bundi buryo.

Agira ati: “Abanyarwanda bazi ko Igihugu cyacu kidashobora kwemera ko ibikorwa nk’ibi by’iterabwoba bitazongera gukorerwa ku baturage bacu, iyo umurongo uganisha ku bugizi bwa nabi urenze na byo bigira umuti wabyo. Ibikorwa by’iterabwoba byagiye bifatwa nk’ibikorwa by’abatavuga rumwe na Leta, mu gihe uburyo Leta ikoresha mu guhangana na byo bujorwa cyane. Ese abo bantu ni bo bahagarariye indangagaciro mpuzamahanga duharanira gusigasira? Oya ibyo si byo na gato”.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko bibabaje kuba abigeze kuba abayobozi mu Rwanda bagenda bakora ubukangurambaga bw’ibinyoma, bigatuma imwe mu miryango mpuzamahanga igendera kuri ibyo binyoma igashaka kugaragaza uko u Rwanda rukwiye kwitwara.

Ati “Murabizi ko bamwe muri abo bantu bari hirya no hino baba bari ahantu bumva ko bafite amasomo menshi batwigisha ku bijyanye na demokarasi n’ubwisanzure n’ibindi byinshi bijyanye na Politi n’uburenganzira bw’abaturage”.

Perezida Kagame avuga ko usanga abahungabanya umutekano w’u Rwanda bakingirwa ikibaba  n’Abayobozi b’Ibihugu bibarengera bibavugira byitwa ko ari abantu bashaka guhindura u Rwanda bakarugeza kuri rwa rwego igihugu kitarageraho.

Umukuru w’Igihugu avuga ko usanga n’ibihugu bicumbikiye abo bagizi ba nabi bitemera ko ari abagizi ba nabi koko.

Agira ati “Twabwiye abacumbikiye abo bagizi ba nabi ko ni abagizi ba nabi bishe abaturage, bibye, bakoze amabi menshi ariko ababacumbikiye bakadusubiza ko abo ari abantu batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, kandi baharanira uburenganzira bw’abaturage”.

Nyamara ngo igitangaje ni uko bidafata igihe kinini ngo ukuri kumenyekane bamenye ukuri, kuko bamwe muri abo bagizi ba nabi usanga bafungiye muri ibyo bihugu bazira ko ari abagizi ba nabi hari n’ibimenyetso by’ibyaha bakoze ariko bagakomeza kuvuga ngo ni Perezida Kagame wohereza abantu bamukorera na ba maneko be ngo bakoreshe abo bantu.

Yakomeje avuga ko hari abafatwa kubera ubugizi bwa nabi ariko ugasanga amahanga aribaza ngo abo bantu bageze mu butabera gute, ariko niba hari ibintu ubazwa n’ubuyobozi bw’u Rwanda ugomba kubibazwa, kabone n’ubwo ababashyigikiye batabyumva.

Agira ati: “Mperutse kubyumva ubwo hari umuntu wazanywe hano agakomeza kuvuga ngo ikibazo ni uburyo yageze aha aho kubazwa uko yakoranye n’abagizi ba nabi. Umva rero nshuti zanjye mushobora kumbeshyera ibyo mushatse byose, za toni z’ibinyoma ariko ntacyo bizampinduraho nta n’icyo bizahindura kuri iki Gihugu, ibyo wakora byose uko wabikora kose ibyo ndabikwijeje”.

Perezida Kagame avuga ko abagizi ba nabi banihisha mu binyamakuru bakandika inkuru kubera aho baturuka hirya no hino ibyo bavuze bigafatwa nk’ukuri, gusa kubera aho bavukiye n’aho bakomoka ibyo bavuze byose bigafatwa nk’ukuri kandi ntacyo bihuriyeho n’ukuri uretse kuba uwo muntu aba avukira ahantu aha n’aha.

Avuga ko atazihangana abona ibinyoma bihinduka ukuri, inzirakarengane zigahinduka abanyabyaha, ibikorwa by’iterabwoba bigahinduka uburyo bwo guhangana muri Politiki noneho ibikorwa byo kubirwanya bikanengwa.

Perezida Paul Kagame yanavuze ko bitangaje kuba nyuma y’imyaka 27 hakiri impaka ku nyito ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi Umuryango w’Abibumbye waremeje ko ari yo ubwo yabaga ndetse ukongera no kubishimangira mu mwaka wa 2018.

Amafoto: Urugwiro Village 

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.