19°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Pasteur Ndayisenga yasohoye indirimbo itabariza Afurika

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 30-07-2020 saa 05:53:56
Pasteur Christopher Ndayisenga yasohoye indirimbo yise Afurika

Ndayisenga Christopher, Umushumba (Pasteur), umuhanzi akaba n’umucuranzi mu itorero Inkunge y’Amahoro, wamenyekanye mu ndirimbo zifite ubutumwa bwo gushima no guhimbaza Imana, yasohoye indirimbo yitwa Afrika, by’umwihariko ikaba itabariza uyu mugabane.

Pasteur Ndayisenga yabwiye Imvaho Nshya ko Afurika kimwe n’indi migabane, muri iki gihe yugarijwe n’icyorezo cya Koronavirusi kimaze gutwara ubuzima bw’abantu benshi.

Asobanura ko hari ibiza biza byiyongera ku bindi bibazo bisanzwe birangwa kuri uyu mugabane ari na ho yakomoye indirimbo itabariza Afurika, aho agira ati “Mana Tabara Afrika”.

Pasteur Ndayisenga avuga ko iyi ndirimbo yayikoze mu rwego rwo kwibutsa abizera bose gufata umwanya w’umwihariko bagasengera umugabane wa Afrika kubera ko wugarijwe ni ibibazo, inzara, indwara zirimo n’ibyorezo nka Covid-19 , Ebola n’ibindi.

Ati “Ibi ni byo mperaho mvuga ko bikwiye ko abakristo dukwiye kongera gushyira hamwe tugasengera umugabane w’Afurika”.

Ndayisenga ni umwe mu  bakora umuziki barawize, by’umwihariko akaba azwi nk’umwe mu bahanga mu gucuranga umwirongi wa kizungu (Saxophone).

Nubwo yabyize mu ishuri, Pasteur Ndayisenga yatangiye kuririmba akiri muto bitewe n’uko ari n’impano yagaragaje kuva mu bwana bwe.

Umushumba akaba n’umuhanzi, Christopher Ndayisenga, avuga ko yatangiye kumenya neza ko yifitemo impano yo kuririmba ari mu kigero k’imyaka 7 y’amavuko.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

2 Comments on “Pasteur Ndayisenga yasohoye indirimbo itabariza Afurika”

  1. Rwose byari hikwiye gutabariza Afrika ndetse azahimbe nitabariza isi yose Kandi turamwizeye arabishoboye kuko abiyoborwamo n’Imana

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.