18°C , Partly cloudy | Kigali-Rwanda

Pakistan: Impanuka y’indege yahitanye 97 harokoka 2

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

Ku ya 23-05-2020 saa 19:56:58
Abakorerabushake bashakishaga ababa bakirimo akuka nyuma y'impanuka (AP Photo/Fareed Khan)

Indege Airbus A320 yari itwaye abagenzi 91 n’abakozi bo mu ndege 8, yakoze impanuka mu gace ka Karachi gatuwe cyane kegereye ikibuga k’indege aho yagombaga kugwa mu majyepfo ya Pakistan. Hakaba hapfuye abantu 97 harokoka 2, imibare yatangajwe n’abayobozi  nyuma y’ibikorwa by’ubutabazi kuri uyu wa gatandatu.

Abagenzi bose bari muri iyo ndege n’abakozi bayo bose baguye muri iyo mpanuka nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima mu Ntara ya Sindh yo muri Karachi mu gihugu cya Pakistan mu gitondo cy’uyu wa Gatandatu.

Nk’uko bitangazwa n’umunyamakuru wa Radiyo mpuzamahanga y’u Bufaransa Sonia Ghezali yatangaje ko impanuka y’indege yabereye ku birometero nibura bibiri ngo igere ku kibuga mpuzamahanga cya Jinnah kiri i Karachi. Amashusho aboneka ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza ako abaturage bafite impagarara kubera imodoka zangiritse, ibimene by’ibirahure byuzuye mu mihanda kandi imihanda yahindutse igihu kijimye.

Inzu nyinshi zangiritse cyane. Ibitaro by’ingenzi byo mu mujyi byakoze ubutabazi bwihutirwa nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima muri icyo gihugu.

Iguruka rya 8303 ya PIA yahagurutse i Lahore mu masaha ya nyuma ya saa sita. Kugeza ubu ntiharagaragara impamvu y’ihanuka ry’iyo ndege Airbus A320. Gusa nk’uko bisobanurwa n’umuturage utuye muri uwo mugi wa Pakistan yavuze ko hiriwe hari umuyaga mwinshi.

Indege ya sosiyete y’indege y’igihugu cya Pakistan kandi mu 2016 yakoze impanuka ku birometero bigera muri za mirongo itatu uvuye mu murwa mukuru Islamabad, hapfa abagenzi 42 n’abakozi bo mu ndege 6. Umupirote yari yavuze ko moteri imwe ifite ikibazo mbere yo gutangira kumanura indege,.

Muri Pakistan kandi hakunze kuba impanuka kuko mu 2010 nabwo habaye impanuka yahitanye  abantu benshi mu mateka y’icyo gihugu, aho abakozi bo mu ndege n’abagenzi 152 bari mu ndege Airbus A321 yahanukiye hafi y’umurwa mukuru w’igihugu cya Pakistan.

Umwanditsi:

NYIRANEZA JUDITH

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.