Padiri Hermenegilde Twagirumukiza yitabye Imana azize COVID-19
Yanditswe na Imvaho Nshya
Padiri Hermenegilde Twagirumukiza yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Mutarama 2021 azize COVID-19 nkuko byatangajwe mu itangazo ryashyizweho umukono na Nyiricyubahiro Musenyeri Philippe Rukamba wa Diyosezi ya Butare.
Padiri Twagirumukiza yavutse mu 1931. Yaherewe Ubupadiri i Butare ku wa 23 Gicurasi mu 1961.
Ari mu bagize uruhare mu gushinga ishuri rya Collège Saint-Albert ryizemo impunzi z’Abanyarwanda bari baramenesherejwe mu Burundi. Nyuma yo kuza mu Rwanda na bwo yakomeje kuba umurezi aho yayoboye College Christ Roi y’i Nyanza.
Uyu mupadiri kandi yari umwanditsi w’ibitabo, mu byo yanditse harimo ikitwa “Urubanza rw’Imana n’Impunzi” yanditse akiri mu buhungiro. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yanditse igitabo cyitwa “Komerwa yombi warakomorewe”.