22°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

OMS yamaganye abahohotera abo bashakanye bitwaje Koronavirusi

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 05-04-2020 saa 11:41:23
Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, yatangaje ko kubera byabaye ngombwa ko abantu baguma mu ngoza babo mu bihugu bitandukanye ku Isi, amakuru bakira agaragaza ko ihohoterwa mu miryango ryiyongereye cyane.

OMS ivuga ko gereranyije imibare y’ihohoterwa ryakorewe mu miryango mbere y’umwanduko w’icyorezo cya COVID-19 no muri ibi bihe, usanga ihohoterwa rikomeje kwiyongera cyane mu buryo budasubirwaho.

Dr. Tedros yagize ati: “Kubera ko abantu basabwa kuguma mu ngo zabo, ibyago byo guhohoterana hagati y’abashakanye na byo birarushaho kwiyongera. Turasaba ibihugu gushyiraho serivisi zo guhangana n’ihohoterwa rikorerwa mu miryango muri iki gihe bihanganye na COVID-19.”

Yakomeje ashimangira ko bibabaje kuba abantu bafata Koronavirusi nk’urwitwazo rwo kwangiriza uburenganzira bw’ikiremwa muntu, ashimangira ko ntawukwiye kwitwikira urwitwazo urwo ari rwo rwose ngo ahutaze mugenzi we.

Icyorezo cya Koronavirusi ku isi kimaze gufatwa n’abantu bakabakaba miriyoni n’ibihumbi 300 nk’uko bigaragazwa n’imibare mishya itangwa na OMS. Umubare munini w’abanduye n’abamaze guhitanwa n’iki cyorezo uraboneka muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.