21°C , Intermittent clouds | Kigali-Rwanda

OIF: Nyuma yo gutorwa Mushikiwabo ati “Nzabakorera mwese”

Yanditswe na MUGABO LAMBERT

Ku ya Oct 13, 2018

Louise Mushikiwabo, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, ni we watorewe kuba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, IOF. Nyuma yo gutorwa, yashimye ubumwe bw’Abanyafurika, yizeza ko azakorera ibihugu byose bigize uyu muryango.

Mushikiwabo yatorewe uyu mwanya ejo hashize tariki ya 12 Ukwakira 2018, nyuma yo kugaragarizwa abari aho na Perezida Paul Kagame, ko ari umukandida w’u Rwanda ndetse n’Afurika Yose. Akaba yaratowe n’abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango IOF, mu nama y’iminsi ibiri yaberaga Yerevan mu gihugu cya Armenia.

Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma batoye Louise Mushiwabo wari uhanganye na Michaëlle Jean, Umunyakanadakazi, wari umaze imyaka ine kuri uyu mwanya. Nyuma yo kugirirwa ikizere, Mushiwabo yagize ati “Nzabakorera mwese, mwese nzabageraho.”

Mushikiwabo kandi yakomeje agira ati “Naje Yerevan ndi Umunyarwandakazi, Umunyafurikakazi, ndongeye ngiye mvuga Igifaransa, ndabashimiye. Uyu muryango w’abavuga ururimi rw’Igifaransa ni umutungo ukomeye. Nshimishijwe no kumenyekana n’umucyo by’uwo muryango.”

Avuga ku byo azibandaho, Umunyamabanga Mukuru mushya wa OIF, Madamu Louise Mushikiwabo, yagize ati “Ngiye mu by’ukuri guhindura ho gato ikerekezo cy’Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa, OIF […] Nazengurutse hirya no hino ku Isi mu mezi abiri n’igice ngo nshyire hamwe ibitekerezo n’ibyifuzo byanyu.”

Yashimye ubumwe bw’umugabane w’Afurika mu gushyigikira kandidatire ye, ati “Dukoreye hamwe, turi abanyembaraga.” Radiyo Mpuzamahanag y’u Bufaransa, RFI, itangaza ko nyuma yo gutorwa, Louise Mushikiwabo yasuhuje Abakuru b’Ibihugu byose b’Afurika abashimira, ahereye kuri Perezida Paul Kagame akaba n’Umuyobozi w’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe.

Aba bayobozi b’Ibihugu na za Guverinoma, iki gikorwa k’itora bakimazemo isaha, mu mwiherero, nk’uko bitangazwa na RFI. RFI kandi ivuga ko Mushiwabo byari byitezwe ko atorerwa uyu mwanya, kuko hagaragaye kuba yari ashyigikiwe n’ibihugu byinshi bimufitiye ikizere, birimo u Bufaransa, ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika, ndetse na Canada yateye umugongo Michaëlle Jean n’ubwo ariho akomoka, kongeraho Québec, intara ikomeye yo muri Canada ikoresha Igifaransa.

Louise Mushikiwabo, iyi manda atorewe kuri uyu mwanya, imara imyaka ine. Akaba abaye Umunyamabanga Mukuru wa kane w’uyu muryango, nyuma y’Umunyamisiri Boutros Boutros Ghali (1997-2002) wanabaye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN), Umunyasenegali Abdou Diouf (2002-2014) wanayoboye Senegal, hakanaza Umunyakanadakazi asimbuye Michaëlle Jean (2014-2018) wigeze no kuba Guverineri Mukuru wa Canada.

OIF, ni umuryango ugizwe n’ibihugu 84, harimo 26 by’indorerezi. Muri rusange, ibi bihugu bigize uyu muryango, bingana na 1/3 k’ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye.