26°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Nyuma ya COVID-19 kwiyubaka bizatwara igihe kinini-Kagame

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 03-06-2020 saa 17:08:39

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko nubwo bikigoye kumenya igihe icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19) kizamara, ingaruka kizagira ku buzima, imibereho n’ubukungu by’Isi zidashidikanywaho kandi zizamara igihe kinini ndetse n’urugendo rwo kwiyubaka rukaba rurerure.

Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Kamena 2020, mu ijambo yagejeje ku Bakuru b’Ibihugu bigize b’Umuryango w’ Afurika, Caraïbes na Pasifika (Organisation of African, Caribbean and Pacific States/OACPS) bitabiriye inama idasanzwe yibanze cyane gutanga ibitekerezo ku ngamba zo gukomeza guhangana n’icyo cyorezo.

Perezida Kagame yashimangiye ko mu gihe icyorezo gikomeje gutwara ubuzima bw’abantu benshi ari na ko  kizahaza ubukungu bwabo, hakenewe ubufatanye bw’ibihugu mukwitegura guhangana n’izo ngaruka zidateze kurangira vuba.

Ati: “Kugeza ubu biracyari ingorabahizi kumeya igihe uru rucantege n’ibibazo byose bizarangirira. Ikindi umubare munini w’abanyamuryango bacu bakeneye ubufasha, bityo imikoranire ya hafi y’Ibihugu by’Afurika, Carraibe na Pasifika ni ingenzi mu guhashya icyorezo no gushyigikira urwego rw’ubukungu. By’umwihariko, ubufatanye burakenewe ngo haboneke ubuvuzi, inkingo n’ibindi bikoresho by’ubuvuzi bihagije ku banyamuryango bose.”

Perezida Kagame yashinangiye ko ingaruka z’icyorezo zidateze kuba iz’igihe kigufi, ati: “Ingaruka za COVID-19 zizakomeza kubaho igihe kirekire icyorezo kimaze kurangira, ndetse n’urugendo rwo kwiyubaka ruzaba rurerure. Kongera ubufatanye no kwisungana bizatubera ikirango cyo gutsinda iki cyorezo ku rwego mpuzamahanga.”

Inama idasanzwe ya OACPS yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amashusho

Perezida Kagame yakomoje no ku masezerano hagati OACPS n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), agaragaza ko ari indi ntambwe yo gusigasira ubutwererane hagati y’imiryango yombi n’uturere ihagarariye.

Yaboneyeho umwanya wo gusaba Umuryango Mpuzamahanga gukuriraho ibihano by’ubukungu Sudani na Zimbabwe, mu rwego rwo gufasha ibyo bihugu gukusanya ubushobozi bwo guhangana na COVID-19 binarinda abatyurage ba byo.

Perezida Kagame yashimiye Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta, wateguye iyo nama yabereye ku ikoranabuhanga ry’amashusho, ashimira n’abayobozi batandukanye bayitabiriye.

By’umwihariko yashimiye ubuyobozi bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) n’ubw’Ishami ry’Afurika ry’Ikigo gishinzwe kurwanya no kwirinda indwara (Africa CDC ) bukomeje gutanga umusanzu ukomeye mu guhashya icyo cyorezo ku rwego mpuzamahanga.

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.