Nyaruguru: Batandatu bafatanywe magendu ya Caguwa bavanye i Burundi

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 13-01-2021 saa 05:05:36

Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 10 Mutarama 2021 Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Cyahinda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’Inzego z’ibanze bafashe abantu 6 bikoreye imyenda ya caguwa ya magendu bari bakuye mu Gihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi.

Abafashwe ni Kayigire Callixte w’imyaka 36 yari yikoreye imyenda ya caguwa ibiro mirongo 30,   Uwihawe Gerard w’imyaka 21 yikoreye ibiro 35, Muhire Pascal w’imyaka 24 yari afite ibiro 25, Shumbusho Eliazar w’imyaka 22 yari yikoreye imyenda ibiro 30, Niyongabo w’imyaka 25 yari yikoreye ibiro 25, na Niyibikora Jean Paul w’imyaka 24 ukekwaho gufatanya n’aba bari bikoreye magendu ubwo yari ari ku irondo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire, yavuze ko aba bantu bafashwe mu masaha y’ijoro nka saa yine bafatirwa mu Mudugudu wa Rutobwe mu Kagari ka Rutobwe.

Yagize ati “Aba bantu  imyenda bari bayikuye muri uyu Mudugudu wa Rutobwe kuko ukora ku mupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi  bikekwa ko bahuriye na bagenzi babo bari bayikuye i Burundi bakayibaha banyuza mu nzira zitemewe. Birakekwa ko babifashijwemo na Niyibikora Jean Paul wari uri ku irondo ry’abaturage wavuganaga na Kayigire wari uhagarariye aba bari bikoreye imyenda kuko ngo ari we wari wabahaye akazi, bagenda bavugana inzira banyuramo zatuma badafatwa.”

SP Kanamugire akomeza avuga ko aba bagabo bose banaturuka mu tugari duhana imbibi  n’u Burundi. Ubwo bari bikoreye iyi myenda bahise bahura n’inzego z’umutekano ziri mu kazi nk’uko bisanzwe bahita bafatirwa mu cyuho imyenda batarayigeza aho bagombaga kuyijyana.

SP Kanamugire yagize ati “Bakimara gufatwa bavuze ko iyo myenda atari iyabo ahubwo bahawe akazi na Kayigire Callixte bari banari kumwe na we avuga ko iyo magendu atari iye ahubwo ari iy’uwitwa Hatangimana Innocent ariko we utari uri mu bafashwe, uyu ni uwo mu Kagari ka Muhambara mu Murenge wa Cyahinda Akarere ka Nyaruguru. Aba bagabo bombi n’ubusanzwe bakaba bazwiho gucuruza magendu y’imyenda ya Caguwa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yibukije abantu muri rusange ko ubucuruzi bwa magendu butemewe ko ababukora uburyo bwose babukoramo n’amayeri bakoresha yose batazabura gufatwa bakabihanirwa.

Yabibukije ko baba barimo kunyereza  imisiro kandi ariyo ivamo amafaranga yubaka Igihugu mu buryo butandukanye abayinyereza bakaba baba barimo kudindiza iterambere ry’Igihugu muri rusange.

Yanabibukije ko ubucuruzi bwa magendu ari icyaha gihanwa n’amategeko aho ufashwe  acibwa amande akanamburwa n’ibyo afatanywe bityo bikamuteza igihombo we ubwe, umuryango we n’umuryango nyarwanda muri rusange.

Yasabye abaturage kujya bihutira gutanga amakuru igihe cyose babonye abantu bari mu bikorwa bya magendu.

Abafashwe bose bahise bajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyagisozi aho bagiye gukurikiranwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruhakorera mu gihe iperereza rikomeje.

Itegeko ry’Umuryango w’Ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.