28°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Nyanza: Abayobozi ba FDLR, Abega na Nkaka, bitabye urukiko

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya 23-06-2020 saa 14:49:41

Urukiko ruburanisha imanza mpuzamahanga n’izambukiranya imipaka rwa Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Kamena 2020, rwakomeje kuburanisha Ignace Nkaka uzwi nka La Forge Fils Bazeye wari Umuvugizi wa FDLR na Col Jean Pierre Nsekanabo uzwi nka Abega wari ushinzwe iperereza.

Aba baregwa ibyaha byakozwe n’abarwanyi b’uyu mutwe, birimo ubwicanyi ubushinjacyaha buvuga bwakozwe mu gihe k’ibitero by’abacengezi mu gihe k’imyaka 20 ishize.

Mu rubanza rwaburanishijwe hifashishijwe ikoranabuhanga, Ubushinjacyaha ni bwo bwihariye iburanisha bugaragaza urutonde rw’ibirego.

Icyaha cyahereweho ni icyo gukwiza amakuru y’impuha cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha abaturage ubutegetsi buriho no guhindanya isura yabwo mu mahanga ari nacy kiregwa Ignace Nkaka.

Ubushinjacyaha bwavuze ko mu biganiro yatanze ku maradiyo mpuzamahanga yashinje ingabo z’u Rwanda kwinjira ku butaka bwa Congo no kwica impunzi z’abahutu.

Uyu mugabo kandi ngo yavuze ko mu 2015 ubuyobozi bw’u Rwanda bukoresheje inyeshyamba za Mai -Mai bwishe abaturage ba Congo. Bombi kandi barezwe icyaha cyo gushaka guhirika ubutegetsi buriho.

Ubushinjacyaha buvuga ko ibitero by’abarwanyi ba ALIR yahindutse FDLR byiswe iby’abacengezi byari bigamije guhungabanya ubutegetsi no kwica abaturage b’abatutsi n’abahutu banze kuyiyoboka.

Ubushinjacyaha buvuga ko Ignace Nkaka yumvikanye yigamba ibitero byabaga byagabwe mu majyaruguru y’igihugu bigahitana inzirakarengane. Bunavuga ko Col Abega nawe atahakana uruhare rwe kuko ngo ari we wari ushinzwe ubutasi bivuze ko ari we watangaga amakuru ashingirwaho n’abatera.

Ubushinjacyaha bwavuze ko butarega aba bombi ku byaha bakoze bo ubwabo ahubwo bakurikiranywe kuko babaye mu mutwe buvuga ko ari uw’iterabwoba.

Gusa urukiko rwasabye ko ubushinjacyaha buzagaragaza neza icyo aba bakurikiranyweho, byaba ari ukuba bari abayobozi hakagaragazwa uko batanze amabwiriza yo gukora icyaha.

Abaregwa ntibashoboye kubona umwanya wo kwisobanura ariko ubwo bagezwaga bwa mbere mu rukiko bemeye ko bari abayoboke ba FDLR ariko ko nta ruhare bagize mu byaha byakozwe n’abarwanyi bayo kuko bo batajyaga ku rugamba.

Umwanditsi:

KAYITARE JEAN PAUL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.