18°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Nyamiyaga: Gutunganya ifu y’ubugari bitanga akazi ku baturage

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

Ku ya 12-01-2021 saa 14:52:46
Ifu imaze gutunganywa ishyirwa mu mifuka ikabona kugurishwa (Foto Nyiraneza J.)

Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi, bakora mu mirimo itandukanye irimo gutonora imyumbati igakorwamo ifu y’ubugari bavuga ko byatumye babona imirimo, bikabazamurira imibereho.

Nyirahabineza umwe mu bakora akazi ko gutonora imyumbati muri kampani Nyamiyaga Akanoze, bibafasha kubona aho bagemura umusaruro wabo bakabona amafaranga.

Yagize ati: “Hano tuhabona akazi ko gutonora imyumbati, hari igihe haba harimo n’iyacu ndetse n’iy’abandi bahinzi bahagemuye. Aka kazi kaduha amafaranga, kandi kamfasha gukodesha imirima nkabona umusaruro mwinshi nkagemurira urwo ruganda.

Umuyobozi w’urwo ruganda rutunganya ifu y’ubugari, Nyirasagamba Alice yavuze ko kampani itunganya ifu y’ubugari yitwa Akanoze yayitangiye mu mpera za 2017, afite igitekerezo cyo gukora ifu nziza kandi bigafasha n’abaturage gutera imbere.

Yagize ati: “Igitekerezo cyanjemo ngifataho umwanya kugira ngo mbashe kugishyira mu bikorwa ntangira bitangenda neza, buhoro buhoro uko ngenda ntinda mu kazi nagiye ndushaho kongera ibyo nkora kandi nkora ifu nziza.”

Yakomeje asobanura uburyo iyo fu inyuze mu ruganda iboneka.

Ati: “Kugira ngo iyo fu iboneke, imyumbati irakurwa tukarobanuramo imyiza, yagera ku ruganda tukayipimura. Iyo ari umuturage watugemuriye turamubarira aba azi imyumbati dukeneye ku ruganda tukamwishyura akagenda. Cyane cyane nkorana n’abagore n’urubyiruko kuko numva ari bo mfiteho gahunda ko twese twazamuka tukiteza imbere.”

Aha imyumbati yanitse ku dutanda (Foto Nyiraneza J.)

Yongeyeho ati: “Uruganda rwahaye abahatuye akazi, bakabona uko bishyura mituweli, bibumbiye mu mashyirahamwe, ugize ikibazo agatungurwa n’ikibazo runaka kigakemuka. Muri iki gihe cya Covid-19 abanyeshuri bari mu rugo bahawe akazi bibafasha kubona icyo baba bahugiyeho.”

Uretse kugurisha ifu y’ubugari kandi Nyamiyaga Akanoze Company inakora ibiryo by’amatungo mu bishishwa by’imyumbati. Intego ihari ni ukongera ubushobozi bw’uruganda kuko atari urwa kijyambere ndetse n’ubwanikiro ni butoya, ni bukeya rukaba rwakuzuza ibisabwa.

Umuhinzi w’imyumbati akaba ari numwe mu batonora imyumbati muri urwo ruganda rutunganya ifu y’ubugari, Ntizikwira Liberatha yavuze ko batonora imyumbati bitewe niyabonetse bagahembwa hakurikijwe ibilo.

Yagize ati: “Umuntu ashobora gutonora ibilo 150 ku munsi, ikilo kishyurwa amafaranga y’u Rwanda 5 kandi duhemberwa igihe. Turahinga natwe tukagemurira uruganda. Nkodesha imirima kubera akazi mba nabonye nkashyiramo umuhinzi. Kandi hari gihe nyiri uruganda agura n’ibyate tugakura.

Ayo nkuyemo nyahemba umuhinzi, njye ngakomeza akazi. Bidufasha gukuramo ibitunga ingo zacu, tukaba no mu mashyirahamwe, turihira abana, mbese bidufasha kwiteza imbere.”

Yongeyeho kandi ko ifu Akanoze itandukanye n’indi fu isanzwe kuko yo iba ikoranywe n’isuku.

Urwo ruganda rufite abakozi 12 bahoraho. Mu kwezi iyo byagenze neza hashobora gutunganywa ifu ingana na Toni 30 muri Toni 50 z’imyumbati ibindi biba ari ibisigazwa, birimo n’ibishishwa ari byo bikorwamo ibiryo by’amatungo.

Ibi ni ibiryo by’amatungo bikorwa mu bishishwa by’imyumbati (Foto Nyiraneza J.)

Ababyeyi bahabwa akazi bavuga ko bibafasha kwikenura bakiteza imbere ( Foto Nyiraneza J.)

Umwanditsi:

NYIRANEZA JUDITH

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.