19°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Nyamitari yahishuye ko afana Rayvanny, yakoze ‘cover’ ya Wasiwasi

Yanditswe na Nshimyumukiza Janvier Popote

Ku ya 09-09-2019 saa 13:38:08

Umuhanzi nyarwanda Patrick Nyamitari umaze igihe muri Kenya yasohoye indirimbo isubiyemo ya Rayvanny yitwa Wasiwasi mu buryo bumenyerewe nka cover, aho umuntu asubiramo indirimbo y’undi.

Wasiwasi ni imwe mu ndirimbo Rayvanny yumvikanishamo uburyohe bw’ijwi rye, yasohotse mu buryo bw’amajwi mu ntangiriro za Nzeri 2018.

Abajijwe impamvu yasubiyemo iyi ndirimbo ya Rayvanny, Nyamitari yasubije Imvaho Nshya ati, “Rayvanny ni uko ari we muhanzi wo mu karere mfana ubu muri iyi minsi.”

Iyi ndirimbo y’imitoma, Nyamitari avuga ko yayikunze cyane, bityo akifuza kuyisubiramo mu rwego rwo kwagura umuziki we akoresheje Igiswahili, ari na ko yireherezaho abafana ba Rayvanny.

Ati, “Iyi ndirimbo ni imwe mu ndirimbo zankoze ku mutima. Iyo numvise indirimbo nkayikunda, ikankora ku mutima nifuza kuyiririmba ahantu hatandukanye. Rero muri ino minsi niyumvagamo gukora za covers. Nabanje gukora cover ya “Spirit” ya Beyonce, ubu nkaba nakurikijeho Wasiwasi by Rayvanny. Maze iminsi numva indirimbo zo mu karere, ngo numve ibyo nakwigamo. Kuko nifuza gukora ibihangano bishobora gukora mukarere nkoresheje ururimi rukoreshwa cyane mu Karere (Igiswahili). Ni gutyo naje kumva Rayvanny nkunda ibihangano bye byinshi. Wasiwasi yo ndayikunda kurusha izindi ze.”

Dore amagambo ayigize (ushobora kuyasoma unumva Nyamitari cyangwa Rayvanny bayiririmba mu ndirimbo ziri hasi y’aya magambo).

[Verse 1]
Upepo Mwanana
Nawe upo kifuani mwangu
Jua likizama
Mikono salama
Karibu kwenye moyo wangu
Mi baba uwe mama
Aaaahhhh!
Zima taa washa mishumaa
Nilishe kama nina njaa
Haaa!!! Haaaaaaa!!! Haaaa!!!
Kila dakika kila masaa
Palilia Penzi litasinyaa
Haaa!!!Haaaaaaa!!! Haaaa!!!

[Hook/Chorus]
Sura yako macho yako
Upole wa mama yako
We chaguo langu
Mamaaaa aaahh!
Taswira yangu picha yako
Moyo wangu mali yako
We chaguo langu
Mamaaaa aaahh!
Wasiwasi
Mwenzako sina mbona niko na wewe
Wasiwasi
Tunza heshima niwe nawe milele
Wasiwasi
Uko na miiimi usiwe na wasi
Wasiwasi
Uniamini usiwe na wasiwaa

[Verse 2]
Ntakuganda ruba
Pua na leso tufatane
Mahabuba tuwe mapacha tufanane
Wenye husuda na wakiroga tutengane
Ongeza rutuba nije na pete tuoane
Supu chuku chuku miguu ya vikuku
Ayah! utauwa eehh! “Utauwa eehh!”
Nahema nusu nusu ukinibusubusu
Ayah! maua ehhh! “Maua ehhh!”

[Hook/Chorus]
Sura yako macho yako
Upole wa mama yako
We chaguo langu
Mamaaaa aaahh!
Taswira yangu picha yako
Moyo wangu mali yako
We chaguo langu
Mamaaaa aaahh!
Wasiwasi
Mwenzako sina mbona niko na wewe
Wasiwasi
Tunza heshima niwe nawe milele
Wasiwasi
Uko na miiimi usiwe na wasi
Wasiwasi
Uniamini usiwe na wasiwaa

Umva imiririmbire ya Rayvanny

Umva uburyo Patrick Nyamitari yayisubiyemo

Abajijwe umusaruro ategereje muri cover y’iyi ndirimbo ya Rayvanny, Nyamitari yagize ati, “Icyo nyitezeho ni ukumenywa n’abandi bantu batari banzi. Abo mu karere duherereyemo. Abantu bagomba kumenyera muri uru rugendo natangiye. Badahari sinakomeza gukora umuziki, kuko ibyo nkora byose ni bo mbikorera.”

Umva cover y’indirimbo Spirit ya Beyonce yakozwe na Nyamitari

Umva umwimerere wa Spirit mu ijwi rya Beyonce

Umwanditsi:

Nshimyumukiza Janvier Popote

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.