19°C , Intermittent clouds | Kigali-Rwanda

Nyamagabe: KOPABINYA igiye kuzuza inyubako izatangirwamo serivise ku bahinzi

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 26-10-2020 saa 20:35:23

Muri Kamena 2020, Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe iterambere “USAID” binyuze mu mushinga Hinga Weze usanzwe ufasha abahinzi hatangajwe ko hari amakoperative yagenewe inkunga   yo gufasha ibikorwa byo kuzamura ubuhinzi  angana na miriyoni 113.

Koperative y’Abacuruzi b’Inyongeramusaruro ba Nyamagabe “KOPABINYA” ikaba yagenewe inkunga igera kuri miriyoni 70 muri gahunda yo   kubaka ahantu h’ikitegerezo  hazajya hatangirwa sirivise zo gufasha abahinzi  n’aborozi muri aka Karere “Model Farm Services Centre”.

Perezida wa KOPABINYA, Mukakomeza Donatille yatangarije Imvaho Nshya ko batangiye muri 2012 nyuma rero bashaka ikindi bakora cyateza imbere Koperative babona kuri Hinga Weze bashyizeho itangazo risaba abashaka inkunga ni uko barapiganwa nk’abandi  bagira amahirwe baratsinda.

Yagize ati: Baradusuye  badukorera ubugenzuzi  babona ko iyo nkunga tuyikwiriye, badusabye uruhare rwacu  rugera kuri 61 540 170  hanyuma na bo batwemerera inkunga  ingana na   70 503 400 , nyuma dusinya amasezerano kuko aya mafaranga azajya aza mu byiciro  bakurikije uko twuzuza  ibyo badusaba, ubu  tumaze kubona  ibyiciro bitatu bihwanye na 35%.”

Mukakomeza avuga ko ikiciro cya mbere n’icya kabiri bahawe 10% naho icya gatatu bagahabwa 15%. Ati: “Buri kiciro hari icyo tuba twujuje kugira ngo amafaranga bayaduhe.”

Perezida wa KOPABINYA, Mukakomeza Donatille

Iyi nzu ya KOPABINYA irimo kubakwa mu Murenge wa  Tare aho igizwe n’ibyumba 16 ikaba irimo icyumba k’inama, ahazaba hacururizwa ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, aho bapimira “Loboratoire”, aho kubika ibintu, ibiro by’abakozi, aho gushyira ibyarengeje igihe, aho kubika imbuto n’ifumbire ndetse n’ishwagara.

Agaruka aho imirimo igeze, Perezida wa KOPABINYA, Mukakomeza avuga ko ubu inzu igeze mu gihe k’isakara aho  ibyuma, amabati byose byabonetse icyo basigaje ari ugubabwa umuriro ufite ingufu kugira ngo  hubakwe iki gisenge.

Akomeza avuga ko hatagize igihinduka mu mpera z’ukwezi gutaha k’Ugushyingo 2020 iyi nzu yaba yuzuye bagatangira kuyikoreramo.

Hinga Weze izabahembera abakozi imyaka 2

Umushinga Hinga Weze muri iyi nkunga bageneye KOPABINYA harimo ibikoresho bitandukanye  byo mu biro n’imashini, ameza, intebe n’ibindi bikenewe ngo iyi nzu ikorerwemo. Ikindi kandi ni uko bazabahembera abakozi 5 mu gihe k’imyaka 2, barimo Umuyobozi, umucungamari, ushinzwe amasoko, umuvuzi w’amatungo (Vétérinaire) n’ushinzwe ubuhinzi (Agronome) abandi Koperative ikazabishakira bitewe n’uko ubushobozi buzaba buhagaze.

Mukakomeza avuga ko iyi santere nitangira gukora bizafasha abahinzi n’aborozi kubona serivise zose bifuza mu bikorwa byabo. Ati: “Umuturage  azaba ashobora kuzana itungo kwa muganga, tuzaba dufite serivise  ipima ubutaka ku buryo umuhinzi azajya ahinga azi inyongeramusaruro  azakoresha kugira ngo  ahabone umusaruro uhagije. Tuzaba dufite imirama y’ibihingwa bitandukanye dushishikarize abahinzi kugura iyo mirama izaba itanga umusaruro.”

Perezida wa KOPABINYA yavuze ko bazanashyira mu bikorwa  gahunda ya Hinga Weze yo  gukundisha  abahinzi gukora ubuhinzi   bw’ibishyimbo bikungahaye ku butare, imbuto n’imboga, ibijumba bikungahaye kuri bitamini A  aho bazafasha gutubura iyo migozi kugira ngo izagere ku muhinzi wese.

Kugeza ubu batangaza ko mu gihembwe k’ihinga giheruka, iyi Koperative yatanze ku bahinzi ifumbire iri hagati ya toni 800 na 1200  na toni hagati ya 15 na 20 z’imbuto.

Koperative KOPABINYA igizwe n’abanyamuryango 40 harimo abagabo 29 n’abagore 11.

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

One Comment on “Nyamagabe: KOPABINYA igiye kuzuza inyubako izatangirwamo serivise ku bahinzi”

  1. Mukomerezaho banyamuryango mushyigikire presidente kubera ibitekerezo byiza Ari gutanga buri munyarwanda wese izagikenera azakigane

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.