27°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Nyamagabe: Ingamba zo guhangana na Coronavirus zizatanga umusaruro buri wese nazigira ize

Yanditswe na Twizeyimana Fabrice

Ku ya 19-03-2020 saa 16:36:13
Umuyobozi w'Ibitaro bya Kigeme Dr. Nzabonimana Ephrem asaba abaturage kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus

Umuyobozi w’Ibitaro bya Kigeme mu karere ka Nyamagabe Dr. Nzabonimana Ephrem arakangurira abaturage bo muri aka karere kumva kandi bagashyira mu bikorwa ingamba zatanzwe na Minisiteri y’Ubuzima mu guhangana n’icyorezo cya Coronavirus (COVID-19), kuko ari bwo zizatanga umusaruro ushimishije.

Dr. Nzabonimana avuga ko mu gihe abantu bose baba badashyize mu bikorwa izo ngamba, guhangana n’iki cyorezo gihangayikishije isi bizagorana, kuko utafashe ingamba zo kwirinda ashobora kwandura bikarangira yanduje n’uwari washoboye kwirinda.

Yagize ati “Kugira ngo ingamba zafashwe zitange umusaruro, birasaba uruhare rwa buri Munyarwanda kuzumva kandi akazigira ize.” Yakomeje asaba ababyeyi kwita ku bana kandi nabo bakiyitaho, ndetse bagatoza abana kudaha ikiganza no guhoberana n’abantu bose babonye.

Dr. Nzabonimana arasaba abantu kuvugisha ukuri, niba hari ubwo bahuye n’abantu bagaragaweho ibimenyetso bya Coronavirus, bage bavugisha ukuri ku hantu bagiye, kuko bizajya bifasha abaganga gukurikirana iki kibazo.

Yasabye aba baturage gufata iki cyorezo nk’intambara mu zindi. Ati “Dufate iki cyorezo nk’aho twatewe rero, nta kurwana koroshye, duhanganye n’umwanzi, dukoreshe umutima wacu n’ubwenge bwacu bwose, abaturage bakwiye kumva ko udafite amagara mazima nta kindi wakora, ni yo mpamvu dukwiye gushyira mu bikorwa izi ngamba”.

Uyu muyobozi w’ibitaro kandi aributsa abaturage ko ibiganza ari inzira yoroshye yo gukwirakwiza Coronavirus, agasaba Abanyarwanda kugira umuco gukaraba mu ntoki igihe cyose, abantu bakwiye kandi kwitwararika no gusiga umwanya hagati yabo aho bari hose mu rwego rwo kwirinda kwanduzanya.

Abaturage bafite abarwayi ku bitaro bya Kigeme yabasabye kwirinda kwinjira mu bitaro igihe bagemuye, ahubwo bakajya bazana ibyo bagemuriye abarwayi bakabihereza abarwaza maze ubundi bagataha, kuko ni bumwe mu buryo bwiza bwo kwirinda kwandura no kwanduzanya.

Ku rundi ruhande ariko uyu muyobozi w’ibitaro yababwiye ko iki cyorezo kitaragera muri aka Karere, kandi ibitaro byiteguye ku buryo babasha gupima bakaba bamenya uwagezweho n’iki cyorezo.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe Uwamahoro Bonaventure, avuga ko Akarere karimo gashyira mu bikorwa ingamba zihuriweho ku rwego rw’Igihugu, agasaba abaturage kwirinda gucika igikuba ahubwo bagashyira imbaraga mu kukirwanya no kukirinda bubahiriza ingamba inzego za Leta zatanze.

Avuga ko hirya no hino mu Karere harimo hubakwa ibigega ku masantere y’ubucuruzi n’amasoko, akaba asaba abaturage kubikoresha bagasukura intoki kandi bagashyira imbere umuco wo kwirinda.

Umwanditsi:

Twizeyimana Fabrice

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.