21°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Nyabihu: Litiro 2000 z’inzoga z’inkorano zafashwe zerekejwe i Musanze

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 28-06-2020 saa 20:48:29

Mu rwego rwo gukomeza kurwanya ikwirakwira ry’inzoga zitujuje ubuziranenge , ku wa Gatandatu tariki ya 27 Kamena Polisi ikorera mu Karere ka Nyabihu yafashe ikamyoneti yo mu bwoko bwa Daihatsu ifite ibirango RAB 019P, yari yikoreye litiro zirenga 2000 z’inzoga z’inkorano/.

Iyi modoka yari itwawe n’umushoferi witwa Ntezikizaza Léonard w’imyaka 50, yari ipakiye litiro 2,125 z’ inzoga zitujuje ubuziranenge.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi, yavuze ko izo nzoga zafatiwe mu karere ka Nyabihu mu Murenge wa Rugera mu kagari ka Gakoro mu mudugudu wa Nyakigezi. Ariko zikaba zari zivuye mu Karere ka Gakenke mu murenge wa Mugunga zigiye gucuruzwa mu karere ka Musanze.

Yagize ati “Abapolisi bari basanzwe bafite amakuru ko hari abantu bari buve mu Karere ka Gakenke bunyure mu Murenge wa Rugera bajyanye inzoga mu Karere ka Musanze. Bahise bategura igikorwa cyo kubafata, ni bwo babafashe ku mugoroba saa kumi n’ebyiri.”

CIP Karekezi akomeza avuga ko hari abantu batinya kunyura mu muhanda nyabagendwa wa kaburimbo bagakoresha imodoka n’amagare bakava mu Karere ka Gakenke bakanyura mu Murenge wa Rugera wo mu karere ka Nyabihu bakanyura ahitwa Kinkware na Nyakinama bagahinguka mu karere ka Musanze aho baba bajyanye izo nzoga.

Yaburiye abari basanzwe bakoresha ayo mayeri kubicikaho kuko ku bufatanye n’abaturage amayeri bakoresha yose yaramenyekanye.

CIP Karekezi yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru kandi abasaba no kwirinda kunywa izo nzoga kuko ziba zitujuje ubuziranenge zikaba zabagiraho ingaruka mu buzima ndetse bagakora ibyaha.

Izo nzoga zafashwe nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage

Ati: “Ziriya nzoga zikorwa mu bintu bitandukanye kandi bitujuje ubuziranenge byabangiriza ubuzima. Abazinyweye nibo usanga barwana bagakomeretsanya, bafata abagore n’abakobwa ku ngufu, amakimbirane mu miryango n’ibindi byaha byinshi.”

Ingingo ya 5 y’Iteka rya minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.