22°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Nyabihu: KOGIMUIN bishimira ko umusaruro wabo utacyangirika kubera ubufasha bwa  Hinga Weze

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 25-06-2020 saa 22:10:10
Perezida wa KOGIMUIN, Mbanzabugabo Eric (ibumoso) arimo gutunganya neza umusaruro wa karoti mbere yo kwoherezwa ku isoko

Muri Koperative Girisuku Muhinzi-Mucuruzi  w’imboga n’imbuto Nyabihu “KOGIMUIN” batangaza ko nyuma yo kubona ubufasha bw’umushinga Hinga Weze, umusaruro wa karoti utagipfa ubusa nka mbere.

Perezida wa KOGIMUIN, Mbanzabugabo Eric yatangarije Imvaho Nshya ko  iyi koperative yashinzwe muri 2016 bafite intego  yo gusukura no gupakira umusaruro, gushakira abahinzi amasoko no  guteza imbere ubuhinzi bw’imbuto n’imboga. Bakaba bahinga cyane karoti na Brokoli.

Ku bufatanye bw’akarere ka Nyabihu iyi koperative yubakiwe inzu mu murenge wa Mukamira  ibafasha gutunganya umusaruro wa karoti mbere yo kuwujyana ku isoko.  Perezida wa KOGIMUIN, Mbanzabugabo Eric atangaza ko umushinga Hinga Weze usanzwe ufasha abahinzi wabafashije mu bijyanye n’amahugurwa ndetse unabafasha kubatunganyiriza icyumba gikonjesha (Coldroom) babasha kubikamo umusaruro wabo kugira ngo utangirika igihe wabaye mwinshi ku isoko.

Icyumba gikonjesha (Coldroom)

Amakureti abikwamo karoti

Iki cyumba kimwe n’ibindi bikoresho byo kubikamo izi karoti (amakureti) bigera ku 150   byatwaye miriyoni  zisaga 6  z’amafaranga y’u Rwanda yatanzwe n’umushinga Hinga Weze.

Higa Weze  ni umushinga watangijwe mu Rwanda  ku bufatanye n’Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamerika wita ku iterambere mpuzamahanga (USAID) ukaba wibanda ku buhinzi no kunoza imirire mu ntego yo gufasha abahinzi basaga ibihumbi 530 mu turere 10 ikoreramo.

Mbanzabugabo Eric yagize ati : “ Muri iyi minsi ntabwo iki cyumba turimo kugikoresha cyane kuko umusaruro atari mwinshi ndetse na karoti zigiyemo ntabwo zitindamo ariko  hafite ubushozi bwo kuba zamaramo amezi 5 zikimeze neza.”

 Yavuze ko ubundi bari bafite uburyo bakoresha busanzwe aho byibura karoti zamaraga icyumweru kimwe.

Ubusanzwe iyi koperative ikorana na KODUKA , koperative ibarizwa Nyabugogo aho bita kwa Mutangana aho buri munsi bohereza imifuka igera kuri 300, umufuka uba urimo  ibiro 120.

Perezida wa KOGIMUIN, Mbanzabugabo avuga ko iyo karoti zabaye nyinshi ari bwo bazibika muri cya cyumba aho  avuga ko bashobora kubikamo imifuka igera ku 10. Umufuka wa karoti kuri ubu ugura ibihumbi 20 ku muhinzi i Kigali  ukagura ibihumbi 32.

KOGIMUIN yatangiranye abanyamuryango 67 ariko ubu bafite 159. Mbanzabugabo avuga ko biyubatse bigaragara mu bijyanye n’ubukungu yaba kuri koperative n’abanyamuryango muri rusange. Avuga ko kwinjira muri koperative ubu umuntu mushya asabwa gutanga ibihumbi 20 kandi akaba agomba kuba ari n’umuhinzi.

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.