27°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Nuva mu rugo nta mpamvu ushobora guhamwa n’icyaha cyo kwigomeka ku buyobozi

Yanditswe na Rutayisire Emile

Ku ya 24-03-2020 saa 14:45:47
Kuguma mu rugo kandi ugakomeza amabwiriza y'isuku nibyo bisabwa buri muturarwanda

“Abatubahiriza amabwiriza yashyizweho agamije kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, bashobora kwisanga bahawe ibihano bishobora no kugeza ku gufungwa”. Uyu ni umuburo wa Polisi y’u Rwanda ku baturarwanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Kabera, yavuze ko byagaragaye ko hari abantu badaha agaciro amabwiriza yashyizweho kandi ntibahe agaciro iki cyorezo cya Coronavirus, ashimangira ko umuntu utarinze ubuzima bwe ndetse ntarinde n’ubuzima bw’abandi, aba ari ikibazo gikomeye kuri sosiyete.

Yagize ati, “Hari serivisi zihutirwa zemejwe n’amabwiriza yashyizweho nko kujya guhaha, kujya kwa muganga, kujya kugura umuti n’ibindi, ariko hari ababyitwaza kandi bigiriye mu bindi”.

Akomeza avuga ko hashize igihe kinini abayobozi basobanura ingamba zafashwe zo gukumira iki cyorezo, ariko bikaba bibabaje kuba hari abatarabyumva ngo bumvire, bashyire mu bikorwa amabwiriza yashyizweho.

Ibi byo kutubahiriza amabwiriza yashyizweho byagaragaye ku munsi wo kuwa mbere taliki ya 23 Werurwe 2020 mu gihe  amabwiriza yari yaraye asohotse ndetse agezwa ku Baturarwanda. Byagaragaye kuri uwo munsi ko mu bice bitandukanye by’Igihugu abantu bari mu mihanda bidegembya, bamwe bagasubizwa inyuma na polisi abandi bagacengana nayo baca mu nzira zitemewe.

Hashize iminsi ibiri ingamba nshya zijyanye n’ikumirwa ry’icyorezo cya Coronavirus zitangiye gushyirwa mu bikorwa, nyuma y’itangazo rya Minisitiri w’Intebe risaba abantu bose kuguma mu ngo, amaduka n’ibindi bikorwa bigafungwa usibye acuruza ibiribwa, kujya kwivuza na za farumasi.

  1. Kabera avuga ko hafasshwe ingamba z’uko uzajya afatwa azajya akurikiranwa, yavumburwa ko ibyo yavuze byatumye asohoka ataribyo azajya ahanwa. Hari igifungo ndetse no gucibwa amande.

Ibintu rero ni bibiri nk’uko amahitamo ari abiri. Umuntu arahitamo kubahiriza amabwiriza atuma yirinda ndetse akarinda abandi icyorezo cya Coronavirus, ariyo yo kuguma mu rugo ukaba wahava ufite impamvu nyayo kandi yavuzwe mu mabwiriza cyangwa se andi mahitamo ni ukuvuga ngo sinemeye kuguma mu rugo ngiye kubeshya aho ngiye nibantahura mfungwe cyangwa ntange amande. Muri aya mahitamo ya kabiri ushobora kuvuga uti ndigometse ku buyobozi ndagiye, ubwo nyine umenye ikigutegereje.

Amategeko y’u Rwanda ateganya ibihano bishobora guhabwa umuntu warenze ku mabwiriza nk’aya yo kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus aho umuntu ashobora guhamwa n’icyaha cyo kwigomeka ku buyobozi.

Icyo cyaha gisobanurwa ko umuntu wese urwanya ku buryo ubwo ari bwo bwose, unanirana bya kiboko, usagarira cyangwa ukoresha ibikangisho bikorewe abayobozi cyangwa abakozi ba Leta cyangwa abikorera, abashinzwe umutekano mu gihe bubahiriza amategeko, amabwiriza, ibyemezo by’ubutegetsi cyangwa ibyemezo by’urukiko, aba akoze icyaha cyo kwigomeka ku buyobozi.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe.

Ingingo ya 231 y’amategeko ahana ivuga kandi ku cyaha cyo gutambamira ishyirwa mu bikorwa ry’imirimo yategetswe. Umuntu ashobora guhamwa n’iki cyaha igihe ku bw’urugomo, abuza imirimo yategetswe cyangwa yemewe n’ubuyobozi bubigenewe gukorwa. Hano hari ushobora guhamwa n’icyaha cyo kuba ari mu muhanda bitemewe kandi hagenewe kunyura imodoka z’ubutabazi, ukaba utambamiye ishyirwa mu bikorwa ry’imirimo yategetswe.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Iyo kubuza imirimo gukorwa biturutse ku bantu baremye agatsiko kandi bakoresha kiboko, urugomo cyangwa ibikangisho, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu.

Guhashya icyorezo cya Coronavirus birasaba ubufatanye bwa leta n’abaturage, bubahiriza ingamba zashyizweho zirimo kuguma mu rugo, gukaraba intoki no kwirinda bu buryo bushoboka ikintu cyose kibahuza n’abantu babanduza Coronavirus.

Abantu nibakuriza neza amabwiriza bahabwa na Minisiteri y’Ubuzima, bakubaha ibyo Polisi isaba, ikwirakira rya Coronavirus rizahagarara noneho abantu basubire ku murimo; ubuzima bwongere gusubira mu buryo.

Abashinwa bubahirije amabwiriza y’ubuyobozi batangiye kubona ingaruka nziza

Nk’uko bigaragara mu kinyamakuru “Le Soir”, Intara y’u Bushinwa ya Hubei, ifatwa nk’inkomoko y’icyorezo  Covid-19, yiteguye gukuraho akato mu gihe abaturage barenga miriyari 1 na miriyoni 800 (1,8 milliard ) ku iso yose bafashe ikemezo cyo kwishyira mu kato ko kutava mu rugo.

Guhera kuwa Gatatu abaturage bo mu Ntara ya Hubei rwagati, bazaba bafatwa nk’aho ari bazima bazabasha kugenda nta kibazo. Abo mu Mujyi wa Wuhan, Umujyi ufatwa nk’umutima w’icyorezo kuko bivugwa ko ariho cyatangiriye, bashyizwe mu kato kuva mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama bazategereza itariki ya 8 Mata 2020 nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwo mu Bushinwa.

Aba baturage bateye imbere mu ikoranabuhanga kugira ngo bagende kandi bagaruke bazajya berekana ikimenyetso kigaragaza ko bari mu murongo w’icyatsi bigaragara muri telefoni zabo ko nta bwandu bushya bafite bwa coronavirus.

Iri ni isomo Abanyarwanda bagombye kubona bakagenderaho kuko bigaragara ko amabwiriza atangwa n’ubuyobozi yubahirijwe icyorezo cyahashywa burundu.

Andi makuru avugwa ku isi n’uko Igihugu cya Espagne nacyo kimerewe nabi n’icyorezo cya Coronavirus kuko kimaze kuba Igihugu cya kabiri ku mugabane w’i Burayi gifite abanduye benshi nyuma y’u Butaliyani aho bamaze kubura ababo 2.182 mu bantu banduye 33.000.  Amakuru yatanzwe kuwa mbere nimugoroba Abataliyani bahitanywe na Coronavirus bari 6.077.

Ingabo zo muri Espagne zahawe akazi ko kujya gukurikirana abasaza n’abakecuru baba mu mazu y’abakuze (Ahantu hagenewe gushyirwa abantu bageze mu zabukuru, aho baba bitabwaho na Leta ), nyuma yo kumenya ko hari abakuze batari bake bapfiriye mu bigo byinshi byita ku bageze mu zabukuru.

Umwanditsi:

Rutayisire Emile

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.