20°C , Intermittent clouds | Kigali-Rwanda

Nta bwo nari nzi ko mfite impano y’umuziki – Alyn Sano

Yanditswe na Gisubizo Gentil

Ku ya 09-09-2019 saa 14:27:13
Alyn Sano yifuza kuzaba umuhanzi mpuzamahanga

Umuhanzi Shengero Aline Sano uzwi nka Alyn Sano mu muziki ni umukobwa uri mu bahagaze neza mu bakizamuka muri muzika nyarwanda, afite inzozi zo kugezwa kure n’ijwi rye.

Alyn wahishuye ko mu buto bwe yabyirutse akina umupira w’amaguru, ntiyari azi ko yifitemo impano yo kuririmba. Aganira n’Imvaho Nshya uyu muhanzi yavuze ko yavumbuye impano yo kuririmba ageze mu mashuri yisumbuye.

Yagize ati: “Natangiye kuririmba mvuye mu mupira w’amaguru, mfite n’imidari itandukanye nagiye negukana aho nigaga, nyuma mu mwaka wa 2008 nakomereje mu mashuri yisumbuye ariko nkabona abakobwa baho nigaga bitabashishikaje nigira muri korali.

Aho niho navumbuye ko mfite impano mu kuririmba, nkomeza gutyo bigenda bikura kugeza ubwo nsoje amashuri yisumbuye, nza kuva muri korali ntangira kwiririmbira bisanzwe.

Mu mwaka wa 2013 yatangiye kujya afasha abahanzi batandukanye mu ndirimbo zabo, nyuma musaza we aza kumuhuza na Hope Irakoze aba umwe mu bagize itsinda rye, aho bajyaga baririmba mu birori bitandukanye.

Bamwe mu bahanzi yafashije barimo itsinda rya ‘Active’ na Jules Sentore, batumye yitekerezaho afata iyambere yumva ko akwiye kugerageza amahirwe akiririmbira, kugira ngo yumve urwego ariho.

Alyn Sano yagize ati, “Nitekerejeho maze njya kureba Producer Nicolas, amfasha gukora indirimbo yange ya mbere yitwa ‘Witinda’, aho byari mu mwaka wa 2016”.

Numvaga nimara kujya ahagaragara nzahita mba ikimenyabose, gusa naribeshyaga Nicolas yayishyize kuri Youtube channel ye numva ntagisigaye.

Yakomeje avuga ko atiyumvishaga imvune abahanzi bahura nazo bamenyekanisha ibihangano byabo, yaje kumenyana n’umunyamakuru witwa Epa ukora kuri Radio Rwanda, ngo ni we wajyaga umufasha akamushakira interview kuri radiyo na tereviziyo.

Mu mwaka wa 2018 yatangiye gukora umuziki nk’uwabigize umwuga, kuko yari amaze kubona ko umuziki ushobora gutunga umuntu mu gihe awushyizemo imbaraga akawuha umwanya.

Ku ikubitiro yakoze indirimbo ‘Naremewe wowe’ ndetse na ‘Rwiyoborere’ iyi yatumye abantu batangira kumumenya kubera ukuntu yakunzwe cyane.

Yatangiye kumenyekanisha indirimbo ze azisangiza Abanyarwanda, yifashishije itangazamakuru ndetse n’imbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Alyn Sano akora umuziki w’inyumva nkumve (Live Music), mu ma hoteli arinaho yagiye akura amafaranga amufasha gukora indirimbo nziza zinogeye amatwi kandi zinafite amashusho meza.

Uyu muhanzi agenda ahuza imbaraga n’abandi bahanzi bagenzi be, aho yakoranye na Cassandra ndetse na Buravan mu ndirimbo iheruka yise ‘We the best’.

Kimwe mu mbogamizi uyu muhanzi abona zimudindiriza imikorere, ngo ni abatunganya indirimbo badaha agaciro kangana abahanzi, yagize ati, “Imbogamizi mfite kugeza ubu ni aba producer usanga batinda gukora no gutunganya imishinga yange.

Usanga bita cyane ku bahanzi bafite izina ugasanga abahanzi tukizamuka bitudindiza cyane, indirimbo zacu ntizisohokere igihe”.

Alyn Sano witegura gushyira ahagaragara indirimbo ye nshya mu cyumweru gitaha, izaba yitwa “For Us” ngo agiye gushyira imbaraga mu kwiga gutunganya indirimbo (Music Production).

Ibi ngo bikazamufasha kujya yikorera indirimbo ku giti ke bijyana n’intego afite aho myaka 5 irimbere yifuza kuzaba ari umuhanzi mpuzamahanga.

Umwanditsi:

Gisubizo Gentil

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.