NST1 ishimangira kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi – Dr. Mukeshimana

Yanditswe na Rutayisire Emile

Ku ya 04-11-2019 saa 13:21:01
Minisitiri Mukeshimana ageza ijambo rye ku bitabiriye iyi nama yabereye i Kigali

I Kigali hateraniye inama ihuje impuguke mu bidukikije, abashakashatsi, abayobozi n’abafatanyabikorwa b’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa, FAO, aho bari mu biganiro bivuga ku kamaro k’urusobe rw’ibinyabuzima n’uburyo byabungabungwa binyuze mu buhinzi.

Muri iyi nama, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Mukeshimana Géraldine, yavuze ko gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7, NST1, yashimangiye ibikorwa byo kongera umusaruro uturuka mu buhinzi.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Mukeshimana Géraldine, afungira iyo nama, yavuze ko u Rwanda rwahaye agaciro urwego rw’ubuhinzi n’urusobe rw’ibinyabuzima muri gahunda z’iterambere mu Rwanda.

Yagize ati “Muri gahunda y’ibikorwa by’iterambere ry’igihugu, NST1, izageza mu 2014, yashimangiye ibikorwa byo kongera umusaruro uturuka mu buhinzi hatezwa imbere kurinda birambye ibidukikije n’umutungo kamere biganisha ku bukungu butangiza urusobe bw’ibinyabuzima.”

Minisitiri Mukeshimana yakomeje avuga ko kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima bireba buri wese.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe amashyamba muri FAO, Berrahmouni Nora, yavuze ko kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima bitareba za Minisiteri gusa, ko ari yo mpamvu bahuje abafatanyabikorwa kugira ngo baganire ku ngamba zigomba gufatwa.

Gualbert Gbehou uhagarariye FAO mu Rwanda yatangaje ko intego z’iterambere rirambye (SDGs) zidashobora kugerwaho hatitawe ku buhinzi kandi kubona umusaruro bikaba bitagerwaho uko bikwiye neza hatariho udusimba tugira uruhare mu kubangurira ibimera biturutse mu buryo utwo dusimba nk’inzuki zijya guhova mu ndabo zikajyana imirama zikabangurira ibimera aho usanga 35% by’umusaruro uboneka ku Isi uturuka ku kazi kakozwe n’utwo dusimba.

Mu gutanga urugero Gualbert yagize ati “Abantu ntibabaho hatariho urusobe rw’ibinyabuzima kuko usanga hari ibihingwa byinshi biraba bigatanga imbuto biturutse ku kubangurirwa bikozwe n’udusimba nk’inzuki. Urugero nk’imyembe yera kubera ko inzuki zatwaye umurama zikawujyana ku kindi giti cy’umwembe cyarabye bigatuma haboneka urubuto rw’umwembe ni kimwe no ku rubuto w’amatunda, avoka n’ibindi.”

Asanga ibyo byose bitabaho mu gihe abantu mu buhinzi bakoresheje imiti batera mu myaka yica utwo dusimba. Ati “Niba uteye umuti ukica inzuki nta bwo uzabura ubuki gusa ahubwo uzabura n’imbuto zidashobora kubaho hatabayeho ako kazi gakorwa n’inzuki. Ni yo mpamvu mu buhinzi bagomba kwita ku rusobe rw’ibinyabuzima kuko urwego rw’ubuhinzi rubaho kubera urusobe rw’ibinyabuzima.”

Mu gukomeza kugaragaza akamaro k’urusobe rw’ibinyabuzima yavuze ku cyorezo kigeze kuyogoza agace k’Afurika y’Iburasirazuba mu myaka 15 ishize ahateye udusimba twangiza ibiti by’imyembe twiswe “Cochenille Farineuse du manguier” iyo baduteraga imiti itwica twarongeraga tukagaruka buri gihe baza gushaka igisubizo kiba icyo gushaka utundi dusimba natwo tuba mu rusobe rw’ibinyabuzima tw’utwanzi twatwo, tutubona tukaturya.

Ati “Bashatse amavubi barayorora bayajyana aho utwo dusimba turya imyembe turi araturya dushiraho. Ibi biragaragaza ko ikoreshwa ry’imiti yica udusimba mu mirima bizatuma udusimba dufite akamaro dupfa kandi bigaragara neza ko hari serivisi ikomeye ibigize urusobe rw’ibinyabuzima ruduha.”

Gualbert yakomeje avuga ko ibiganiro bikorwa bihuje amashyirahamwe y’abahinzi anyuranye yo muri Afurika, abashakashatsi ndetse n’abayobozi ari nayo mpamvu hari abaminisitiri bafite ubuhinzi mu nshingano kugira ngo ibikorwa mu buhinzi ntibibangamire cyangwa ngo byangize urusobe rw’ibinyabuzima.

Umwanditsi:

Rutayisire Emile

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.